Kuba ibihugu bya Afurika byakoroshya ibijyanye na Visa ku Banyafurika bimaze iki?

Inyungu zo gukuriranaho Visa ku Banyafurika

Dr Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga, yabwiye UMUSEKE ko kuba ibihugu bya Afurika bikomeje kwigira ku Rwanda mu gukuriraho Visa Abanyafurika bizazamura amahirwe y’ishoramari n’ubukerarugendo, bityo ubukungu bukazamuka.

Ku wa 18 Gicurasi 2026, igihugu cya Togo cyatangaje ko cyafashe icyemezo cyo gukuriraho Visa Abanyafurika bose bateganya kumara mu gihugu iminsi itarenze 30.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Umutekano w’iki gihugu, Col Calixte Madjoulba, ryavugaga ko ibi biri mu rwego rwo guteza imbere ukwishyira hamwe kwa Afurika no korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Rivuga ko ari uburyo bwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu n’abatuye uyu mugabane, kandi ko bizatuma Togo iba igicumbi cya Afurika mu rwego rwa serivisi, ubucuruzi, umuco n’inama mpuzamahanga zihuza Abanyafurika.

Togo isanze uyu mujyo wo gukuriraho Visa Abanyafurika wari waratangiye mu bindi bihugu birimo u Rwanda, Seychelles, Gambie na Bénin.

U Rwanda rwo rwarenze ku gukuriraho Visa ku Banyafurika gusa; ahubwo kuva mu 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi bahabwa Visa y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda, batagombye kubanza kuyisaba.

U Rwanda kandi rwemereye Visa y’iminsi 90 ku buntu abaturuka mu bihugu byemereye u Rwanda iyo serivisi, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’ibifitanye amasezerano nkayo, ndetse n’abafite pasiporo z’abadipolomate.

Ibi bifasha iki?

Dr Ismael Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’impuguke muri politiki n’imibanire mpuzamahanga, mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, yavuze ko ibi ari bimwe mu byo Abanyafurika bifuza kugira ngo Afurika ibe umugabane umwe uhuje.

Bikagaragaza uko ibihugu bibanye kandi biganisha ku nzira y’iterambere, kuko usanga ibihugu byo ku Isi birimo Singapore, Ubuyapani, Koreya y’Epfo na Thailand, kuva byafata umwanzuro wo gukuraho Visa ku babijyamo, byahindutse ibihugu biteye imbere kandi byari bikennye mbere.

Dr Buchanan agaragaza ko ahubwo hakurwaho n’imipaka, abantu bakagenda batagombye kwerekana impapuro z’inzira nka pasiporo.

Ati: “Wenda bizaza, ibiganiro buhoro buhoro bibyara umusaruro mu bukungu no mu mibanire y’ibihugu.”

Dr Ismaël Buchanan, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Agaragaza ko hari icyizere ko imipaka yazavaho, ibihugu 54 bya Afurika bigafungura imipaka yabyo, nubwo hari ubwo ibituranye usanga bifite umwuka mubi wa politiki.

Ati: “Ni ibintu twavuga ko buhoro buhoro, bitewe n’imibanire, hakomeza kubaho ubusabe bw’abakuru b’ibihugu bose bakajya mu mujyo umwe wo kumvikana. Numva ko bishobora kuzashoboka (imipaka ikavaho abantu bakajya mu bihugu nta pasiporo basabwe), kuko kugeza ubu hari ibihugu by’i Burayi birenga 20 bihahirana hagati yabyo hadasabwe Visa.”

Ntibizaha icyuho abanyabyaha?

Dr Ismael Buchanan avuga ko kuba igihugu cyafata iya mbere kigakuraho Visa ku baturage b’ibindi bihugu bidakwiriye gutera impungenge ko byaha inzira abanyabyaha.

Agaragaza ko ubwo u Rwanda rwafataga iya mbere rugakuraho gusaba Visa ku baturage b’isi yose, rwashyirwagaho igitutu ko hashobora kuvuka ibibazo bikomeye.

Ati: “Aho byatangiriye [gukuraho Visa], ubona ko ibintu bimeze neza. N’iyo wanashyiraho Visa, ntushobora gukumira abagizi ba nabi.”

Akomeza agira ati: “Reba n’u Rwanda igihe rukuyeho Visa n’ibihabera [inama mpuzamahanga] nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo cyerekana ko gufungura amarembo ari ibintu bizima kandi bitabuza ko umutekano ukomeza gucungwa. Icy’ingenzi ni uko hajyaho ubutegetsi bufite ubushake kandi buzi gukurikirana umutekano wabwo, ku buryo n’iyo havuka ibibazo baba biteguye kubikumira.”

U Rwanda rwahindutse igicumbi cy’Inama mpuzamahanga kubera icyemezo kuri Viza rwafashe

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article