Congo: Opozisiyo yatangije umuvuno mushya wo guhagama Perezida Tshisekedi

Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo yatangije Ihuriro ryo guhama Tshisekedi

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije Ihuriro bise ‘Ingingo ya 64’ rigamije gukora buri kimwe cyose ngo Perezida Félix Tshisekedi ntazahindure bimwe mu bigize itegeko nshinga byatuma aguma ku butegetsi.

Ni Ihuriro ryatangijwe ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026.

Inkomoko y’izina ‘Ingingo ya 64’  iri huriro ryitwa, ikomoka ku ngingo ya 64 iri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko ” Buri Munye-Congo afite inshingano zo kwamagana umuntu cyangwa agatsiko k’abantu bashaka gufata ubutegetsi bakoresheje imbaraga ndetse n’ababigerageza banyuze mu guhonyora Itegeko Nshinga.”

Iri huriro ry’abishyize hamwe ngo bahagame Perezida Félix Tshisekedi, ririmo amashyaka ayoborwa n’abanyapolitike barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Matata Pony na Jean Marc Kabund.

Mu itangazo rihuriweho, aba banyapolitike bashinja Perezida Félix Tshisekedi kugundira ubutegetsi, kuba umunyagitugu ndetse n’ubugambanyi ku Gihugu.

Bati ” Turamagana igitekerezo cya kamparampaka (referendum) cyazanwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuko kirangiza Itegeko Nshinga ndetse kigahugabanya imitegekere n’ituze by’Igihugu.

Narangiza manda ye mu 2028, haba amatora cyangwa ataba, Tshisekedi agomba kuvaho abishaka cyangwa hakoreshejwe imbaraga”

Ingingo yo guhindura zimwe mu ngingo mu Itegeko Nshinga zirebana na manda Umukuru w’Igihugu yemerewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho cyane mu gihe amatora azaba mu 2028.

Amashyaka yo muri Opozisiyo arashinja Perezida Félix Tshisekedi n’abambari be gutegura umugambi wo kurihindura ngo azabashe kongera kwiyamamaza, nyuma y’uko hazaba haravuguruwe manda Umukuru w’Igihugu yemerewe

Mu kiganiro cyamuhuje n’abanyamakuru ku wa 6 Gicurasi 2026 Tshisekedi mu mvugo ijimije yavuze ko ‘adashaka manda ya gatatu ariko abaturage nibabishaka azayemera.

Ati ” Sinshaka manda ya gatatu ariko reka nkumbwire niba abaturage bashaka ko nyobora manda ya gatatu nzabyemera.”

Tshisekedi yavuze ko ikimuraje inshinga ari uguharanira kugera kubyo yemereye abaturage birimo umutekano n’ubusugire bw’Igihugu.

Ati ” Inshingano nahawe n’abaturage ni ukudahagarara gukora ibyo nabasezeranyije muri manda ahubwo ni ugutegurira ibisekuru bizaza.”

Uyu mutegetsi yavuze ko aramutse avuye mu butegetsi bwa Congo “Nzahahora mu gicucu niteguye gufasha uwansimbuye igihe cyose azaba ankeneye.”

Manda ya gatatu ya Tshisekedi uyobora Congo kuva mu 2019, abatayishaka bamushinja intege nke mu butegetsi ahanini bishingiye ku bukungu butazamutse mu Gihugu, ruswa yakomeje kwiganza hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke byazonze Igihugu cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu ahugaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’abanegihugu n’abanyamahanga.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo yatangije Ihuriro ryo guhama Tshisekedi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Share This Article