Nyanza: Abanyeshuri bibukijwe ko bafitanye igihango n’Inkotanyi

Abanyeshuri basabwe kuba umusingi w'u Rwanda rw'ejo ruzira amacakubiri

Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri biri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bibukijwe ko bafitanye igihango n’Inkotanyi bagakomereza aho zigejeje zubaka igihugu cy’u Rwanda.

Abanyeshuri, abarimu n’inshuti z’ibigo byo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bihurije hamwe bibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uwari uhagarariye Imiryango yibukwa ari we Muganga Dieudonne yibutsa abanyeshuri bari bahari ko ari rwo Rwanda rw’ejo, kandi bafitanye igihango n’Inkotanyi.

Yagize ati “Mwebwe dufatanyije dufite inshingano zo gukomeza kubaka igihugu tukimana igihugu cy’u Rwanda nk’uko Inkotanyi zabikoze zirokora Abatutsi bicwaga kandi icyo ni igihango dufitanye.”

Umwe mu banyeshuri bitabiriye kiriya gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko kubaka igihugu cy’u Rwanda ari umurage mwiza bahawe n’Inkotanyi bityo bagomba kuwukomeza birinda amacakubiri bakunga ubumwe.

Undi na we avuga ko aho igihugu cyigeze gitera imbere nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bigaragara bityo bagomba gukomeze bashyira imbaraga mubyatuma bikomeza.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyanza Mushimiyimana Edouard ari nawe wari umushyitsi mukuru yashimiye leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbere gahunda zo Kwibuka, kubungabunga amateka no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’abanyarwanda.

Yagize ati “U Rwanda rwongeye kwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza, ubwitange bw’abanyarwanda no guhitamo kuba umwe.”

Biriya bigo by’amashuri kandi byakoreye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwibutso rw’akarere ka Nyanza byanaremeye imiryango 14 itishoboye yarokotse.

Abitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyanza yavuze ko u Rwanda rwahisemo kuba umwe
Hashyizwe indabo ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

NSHIMIYIMANA Theogene
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *