Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar yasuye u Rwanda

Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti yasuye u Rwanda

Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar yasuye u Rwanda, akaba yabonanye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Police, Kacyiru, Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, Umuyobozi Mukuru w’umutekano w’abaturage muri Qatar ari kumwe na Nyakubahwa Mansour bin Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, Ambasaderi w’Igihugu cya Qatar mu Rwanda.

Bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi nk’uko Polisi yabitangaje.

Biteganyijwe kandi ko izi ntumwa za Qatar zizanitabira umuhango wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye muri Mutarama 2025 yagiriye uruzinduko muri Qatar ndetse yakiriwe na Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti, Umuyobozi mukuru w’Umutekano w’Abaturage muri Qatar.

CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye icyo gihe bagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Qatar, aho basuye Ishuri ryigisha Ubutabazi bw’ibanze n’Ibikorwa by’Ubutabazi.

CG Felix Namuhoranye ubwo yasuraga Qatar
Mansour bin Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri, Ambasaderi w’Igihugu cya Qatar mu Rwanda
Major General Mohammed Jassim Al-Sulaiti yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi ba Polisi y’u Rwanda

UMUSEKE.RW

Share This Article