Nyuma yo gusoza Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] 2025-26 iri ku mwanya wa Gatatu mu makipe yo mu Rwanda, Kiyovu Sports yahisemo kongerera amasezerano abakinnyi batanu.
Urucaca rwagize umwaka mwiza ugereranyije n’uko rwari rwasoje uwa 2024-25, rwahisemo kubanza kugumana bamwe mu beza barwo bari bayasoje.
Aba barimo Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ‘Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Regis. Bose bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.
Uretse aba kandi, amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeje ibiganiro n’abandi beza ruzagura bashya na Moïse Sandjo.
Ibi kandi byiyongera ku kongerera amasezerano umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, Sebarera Halilu.
Iyi kipe yo ku Mumena kandi bivugwa ko yasabye ubuyobozi bwa CECAFA ko yazemererwa kuyikina, cyane ko izabera i Kigali muri uku kwezi.



UMUSEKE.RW
