Amakipe yo mu Barabu yasabye kwitabira CECAFA Kagame Cup

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko hari amakipe yo muri Tunisie na Libya yasabye kuzitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera i Kigali muri uku kwezi.

Ibi uyu Muyobozi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo gushyikiriza ibihembo amakipe umunani muri BK Pro League y’uyu mwaka w’imikino, mu gikorwa cyabereye kuri Hoteli ya FERWAFA iherereye i Remera.

Perezida w’iri Shyirahamwe, yavuze ko bifuza kuzamura urwego rwa CECAFA Kagame Cup, ari na ho yahise atangaza ko hari amakipe yo muri Tunisie na Libya yasabye kuzaryitabira.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko aya makipe yabisabye kugira ngo iri rushanwa riyafashe gutegura neza umwaka w’imikino wayo 2026-27.

N’ubwo Shema atavuze aya makipe yasabye kuzitabira iri rushanwa rizabera i Kigali, ariko haravugwa Al-Ahly Benghazi na Al Nasr zo muri Libya na CS Sfaxien yo muri Tunisie.

Biteganyijwe ko CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali, izatangira tariki ya 18 Kamena uyu mwaka.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga yavuze ko hari amakipe yo muri Tunisie na Libya yasabye kuzitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka
Al-Ahly Benghazi yo muri Libya, ishobora kuzitabira CECAFA Kagame Cup 2026 izabera i Kigali
CS Sfaxien yo muri Tunisie nayo ishobora kuzitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *