Trump yigambye kurangiza intambara, Iran irabigarama

Trump aganira n'abanyamakuru mu Biro bye, yavuze ko Iran na Amerika bazasinyira amasezerano mu Burayi

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ‘intambara yari imuhanganishije na Iran isa nkiyarangiye’, ndetse ibihugu byombi byemeranyijwe ku masezerano bizasinya mu minsi ya vuba, agasinyirwa ku mugabane w’i Burayi.

Iran yahise ibitera utwatsi, ivuga ko kugeza ubu nta nyandiko ya nyuma iragerwaho irimo amasezerano yasinywa n’ibihugu byombi.

Trump yabivugiye mu Biro bye muri White House ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Uyu mutegetsi hari haciyeho amasaha make avuze ko ahagaritse ibitero bikomeye yari bugabe kuri Iran, ibyo akavuga ko yabikoze nyuma y’ibiganiro yagiranye na Iran ndetse n’abandi bayobozi.

Trump yabwiye abanyamakuru ko ubu ” Twemeranyijwe ko Iran itazigera itunga intwaro kirimbuzi, kandi ni nayo ntego y’ibi byose twanyuzemo. Rero ni ikintu gikomeye.”

Trump yavuze ko mu gihe cya vuba bishoboka ko mu Burayi hazasinyirwa amasezerano kandi bikorwe vuba, mu muhango uzitabirwa na Visi Perezida we, JD Vance.

Ati ” Inyandiko ziri kurangira.”

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko kandi yamaze kuganira n’abayobora ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu ko kandi yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu.

Ati ” Uburasirazuba bwo Hagati bwose burishimye.”

Nta gihe kinini cyashize, Igihugu cya Iran cyigarama ibyo kuba hari inyandiko ya nyuma y’amasezerano bagezeho na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Esmail Baghaei uvugira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’icyo Gihugu ko iby’uko hari amasezerano ya nyuma yagezweho hagati ya Iran na Amerika ari ibintu bishingiye ku magambo gusa ko kandi batarafata umwanzuro ku byo basinya.

Ati ” Qatar na Pakistan ubu ni abahuza ariko ibikorwa bya Amerika birangiza inzira ya dipolomasi.”

Yavuze ko Amerika ihora ihindagurika mu gihe Iran yo yabamenyesheje ko hari ibitakorwa kuko byaba ari ukurenga umurongo utukura.

Ati ” Kugeza aka kanya, Iran nta mwanzuro nta kuka irafata ku bijyanye n’amasezerano.”

Iherezo y’intambara Isreal na Amerika byashoje kuri Iran rikomeje kwibazwaho nyuma y’uko Amerika na Iran bananiranye ku kumvikana amasezerano yasinywa.

Ingingo zirimo: kubuza Iran kugera ku ntwaro kirimbuzi, ubugenzuzi bw’inzira ya Hormuz, gutegeka Israel kureka ibitero ijya igaba kuri Liban, gukura Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, ni zimwe mu zananiranye kumvikanwaho ngo amasezerano asinywe.

Bisa nkaho ibihugu byombi byinjiye mu kindi cyiciro cy’ibitero bishya dore ko kuva mu cyumweru cyatangiye ku wa 8 Kamena 2026, cyaranzwe n’imirwano ku mpande zombi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article