Kabila yasabye n’iyonka kurwanya Tshisekedi nta mbabazi

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko ubu bigaragara ko bitakiri amagambo ko Perezida  Félix Tshisekedi ashaka guhindura Itegeko Nshinga ibyatuma aguma ku butegetsi, asaba abaturage bose guhaguruka bakitambika uyu mugambi.

Ni ibikubiye mu ibaruwa y’amapaje atatu, Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yandikiye abaturage ba Congo ku wa 11 Kamena 2026.

Kabila ubu wakatiwe urwo gupfa n’inkiko za Congo, yavuze ko umwanzuro w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko wo gushyikira amatora ya kamparampaka [ referandumu] ku itegeko inshinga ari ugutesha agaciro icyizere abaturage bagiriye abari mu nteko.

Yavuze ko kandi Perezida Félix Tshisekedi yagambaniye indahiro ye yarahiye ko kandi ubu Igihugu kiyobowe mu bwirasi, igitugu ndetse n’agatsiko k’abantu.

Muri iyo baruwa hari aho Kabila avuga ko ubu Congo imeze nk’inkono igiye guturika kuko ari igihugu cyabuze Demokarasi.

Ubu Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari inkundura yo guhindura bimwe mu bigize itegeko nshinga, ibyatuma manda Umukuru w’Igihugu yemererwa zivugurwa, Perezida Tshisekedi akongera akiyamarariza kuyobora iki gihugu mu matora azaba mu 2028.

Joseph Kabila ati ” Kubera icyemezo cyafashwe n’abari ku butegetsi cyo guhindura Itegeko Nshinga, nubwo hari ingaruka zigaragara kandi zidashidikanywaho bishobora guteza igihugu.

Numva mfite inshingano zo kwibutsa buri wese ko Ingingo ya 64 , igika cya mbere, mu Itegeko Nshinga ryacu iteganya ko buri Munyekongo afite inshingano yo kurwanya umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ry’abantu bakoresha ubutegetsi mu buryo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga”

Akomeza agira ati ” Ibi si uburenganzira gusa. Ni inshingano yo gukunda igihugu.”

Joseph Kabila ubu washyizwe mu bagambanyi b’Igihugu ndetse akanamburwa ubudahangarwa bwose nk’uwabaye Perezida, yavuze ko yamagana ashikamye umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga.

Ati “Ndahamagarira Abanyekongo bose kugira umutima wo guhagurukira kurengera igihugu no guhuriza hamwe imbaraga zose z’igihugu, hatitawe ku nkomoko, intara, idini, ururimi, imibereho cyangwa imyemerere ya politiki.

Si Kabila gusa wahagurukiye kurwanya Perezida Tshisekedi, ubu hari n’abandi banyapolitike barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata na Jean-Marc Kabund, bashinze ‘Ihuriro 64’ rigamije gukora buri kimwe cyose ngo Perezida Félix Tshisekedi ntazahindure bimwe mu bigize itegeko nshinga byatuma aguma ku butegetsi.

Manda ya gatatu ya Tshisekedi uyobora Congo kuva mu 2019, abatayishaka bamushinja intege nke mu butegetsi ahanini bishingiye ku bukungu butazamutse mu Gihugu, ruswa yakomeje kwiganza hakiyongeraho ibibazo by’umutekano muke byazonze Igihugu cyane mu Burasirazuba bw’Igihugu ahugaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yaba iy’abanegihugu n’abanyamahanga.

Tshisekedi iyo bamubajije niba ashaka koko iyo manda agira ati “Sinshaka manda ya gatatu ariko reka nkumbwire niba abaturage bashaka ko nyobora manda ya gatatu nzabyemera.”

Mu 2019, Joseph Kabila yahaye Félix Tshisekedi ubutegetsi

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article