Ubuyobozi bwa Politekiniki y’u Rwanda ishami rya Huye (RP Huye College) bwanenze abasirikare bize mu ishuri ryahoze ryitwa (ESO) bakoze jenoside bakica Abatutsi bari bashinzwe gucungira umutekano.
Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri RP Huye College na ho habereye iki gikorwa.
Umuyobozi wa RP Huye College Lt Col Dr. Twabagira Barnabe yanenze abasirikare bigaga mu cyahoze ari ESO (École des Sous-Officiers) ubu yabaye RP Huye College bafashe iyambere bakajya kwica Abatutsi ari bo bakabaye babarokora.
Uriya muyobozi yashimiye leta y’u Rwanda yatekereje ko ahahoze ESO hakwiye kuba ishuri ryigisha Ubumenyingiro rishingiye ku bumwe na ndi umunyarwanda.

Bamwe mu banyeshuri biga muri RP Huye College bavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bituma bamenya amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda, bagaheraho birinda ko ibyabaye bitazongera ukundi kandi batazaba nka bagenzi babo bakoze jenoside.
Apoline Mahoro yagize ati “Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane nkatwe twavutse nyuma yayo bituma habaho kumenya amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo tukirinda ko ibyabaye byakongera.”
Mugenzi we witwa Alphonse Hirwa na we yagize ati “Dufite intego yo Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, no kubaka u Rwanda twifuza kandi tuzabigeraho dufatanyije.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, André Kamana yibukije ko kwibuka atari ugutekereza ku mateka mabi gusa ahubwo ari ugusubiza amaso inyuma bakareba ibyabaye bikabafasha gufata ingamba zo kubaka igihugu cyiza kirangwa n’ubumwe.
Yagize ati “Urubyiruko rukwiye kubaka ibirama kuko ni bo Rwanda rw’uyu munsi ndetse n’ejo hazaza.”
Muri iki gikorwa kandi RP Huye College yanagabiye inka umuturage warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye.


Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
