Yahereye muri Marine! AS Kigali yageze ku isoko

Ubuyobozi bwa AS Kigali, bwatangaje abakinnyi bashya barimo babiri yakuye muri Marine FC y’Ingabo zirwanira mu mazi.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yabanje gutakaza abarimo rutahizamu, Sunday Inemesit wagiye muri Gorilla FC na Ndayishimiye Didier wagiye muri Rayon Sports ariko ubu nayo yakangutse.

Yahereye ku bo yari isanganywe barimo Nshimiye Tharcisse, Uwiduhaye Saidi Abubakar n’umunyezamu, Pascal.

Nyuma y’aba, AS Kigali yahise ijya ku isoko ry’abakinnyi bashya maze ihera kuri Hoziyana Kennedy, Niyigena Emmanuel, bombi bakiniraga Marine FC, bayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe kandi yatanaje ko Munyemana Alexandre ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere.

Uretse aba kandi, iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ntabwo irava ku isoko ry’igura n’igurisha, cyane ko yifuza kuzaba iri mu zihanganiye ibikombe mu mwaka utaha w’imikino 2026-27.

Muri uyu mwaka w’imikino 2025-26, AS Kigali byayisabye gutsinda umukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona kugira ngo yizere kuguma mu cyiciro cya mbere. Yasoje iri ku mwanya wa 14 mu makipe 18, ariko ikaba iya 12 mu makipe 16 yo mu Rwanda havuyemo abiri yo muri Sudani.

Hoziyana Kennedy ni umukinnyi mushya wa AS Kigali
Niyigena Emmanuel nawe yahisemo kuza gukina mu Mujyi
Tharcisse yongereye amasezerano azamugeza mu 2028
Na Saidi aracyahari kugeza mu 2028

UMUSEKE.RW

Share This Article