Ibyo gusinya amasezerano hagati ya Iran na Amerika byakubise igihwereye

Perezida Donald Trump yari yavuze ko amasezerano asinywa kuri icyi Cyumweru, Iran yabyanze

Ibihugu  bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Iran byananiranye kumvikana ku gihe cyo gusinya amasezerano y’ubwuvikane yageza ku ihagarika ry’ubushyamirane n’intambara.

Perezida Donald Trump yari yavuze ko amasezerano asinywa kuri icyi Cyumweru tariki 14 Kamena 2026, mu gihe Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran , Esmail Baghaei, yavuze ko ibyo bidashoboka.

Mu butumwa bwo kuri Truth Social ku wa Gatandatu, Trump yari yanditse ko “amasezerano asinywa ku munsi ukurikiyeho (kuri icyi cyumweru) ndetse ako kanya akimara gusinywa inzira ya Hormuz ihita ifungurwa kuri bose.”

Ku bijyanye n’ubutare bwa uranium bwa Iran bukorwamo intwaro kirimbuzi, uyu mutegetsi yavuze mu gihe cya nyacyo ubwo byose bizaba bimeze neza bazagenda bakabujyana.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shebaz Sharif, igihugu cyagize uruhare runini mu guhuza Amerika na Iran nawe yari yavuze ko kuri iki Cyumweru, ibyo bihugu biri businye amasezerano hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma ibindi biganiro bikazakurikiraho.

Iran binyuze mu Esmail Baghaei, uvugira muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu, yabigaramye agira ati “Ntabwo bishoboka ko twayasinya ejo, gusa birashoboka ko twazayasinya mu minsi iri imbere.”

Iherezo y’intambara Israel na Amerika byashoje kuri Iran muri Gashyantare 2026, rikomeje kwibazwaho nyuma y’uko Amerika na Iran bananiranye ku kumvikana amasezerano yasinywa.

Ingingo zirimo: kubuza Iran kugera ku ntwaro kirimbuzi, ubugenzuzi bw’inzira ya Hormuz, gutegeka Israel kureka ibitero ijya igaba kuri Liban, gukura Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, ni zimwe mu zananiranye kumvikanwaho ngo amasezerano asinywe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article