Hoziyana Kennedy yumvikanye na Rayon ariko asinyira AS Kigali

Mbere y’uko atangazwa nk’umukinnyi wa AS Kigali, Hoziyana Kennedy yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse barahura ariko bagira ibyo batumvikanaho.

Tariki ya 12 Kamena 2026, ni bwo iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko Hoziyana Kennedy wakinaga muri Marine FC, yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri izageza mu 2028.

Gusa amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko mbere y’uko asinyira AS Kigali, uyu mukinnyi yabanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamushimye.

Byagenze gute ngo Hoziyana ntasinyire Rayon Sports yamwifuje?

Amakuru avuga ko Perezida w’iyi kipe yo mu Nzove, Murenzi Abdallah, yateye intambwe aganira n’uyu mukinnyi ndetse bemeranya kuza kuyikinira ariko biza kurangira ayiteye umugongo.

Bivugwa ko uyu Muyobozi yabwiye umutoza ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi igisigaye ari uko nawe yamwongera mu mibare y’abo azakoresha ariko Haringingo Francis abwira ubuyobozi bwe ko Hoziyana atari mu bo yifuza bitewe n’umukinnyi yifuzaga mu mwanya akinaho [6,8].

Bivugwa ko uyu mutoza yifuje Fabio nk’umukinnyi ushobora kuzana imbaraga hagati mu kibuga avuye ku ntebe y’abasimbura, nk’uko yabikoze muri Marine FC mu nshuro zose yagiye ajya mu kibuga asimbuye.

Nyuma y’iki gisubizo cya Haringingo ku bayobozi be, byatumye Hoziyana wifuzwaga cyane na AS Kigali, ihita imubona mu buryo butayigoye n’ubwo na Police FC yamutekereje ariko hakazamo ibindi bibazo byatumye atayerekezamo.

Andi makuru UMUSEKE wakuye hafi y’uyu mukinnyi, avuga ko hari bamwe [Tufifuje kuvuga] bifuje kugira icyo bakura kuri uyu mukinnyi bamubwira ko bamuvugiye ku buyobozi ariko ababera ibamba ababwira ko atari bo akorera.

Kennedy ni umusore ukiri muto ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro [6], waciye muri Bugesera FC mbere yo kwerekeza i Rubavu. Ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’abari munsi y’imyaka 21.

Hoziyana ni umukinnyi wa Kigali kugeza mu 2028
Hoziyana Kennedy yari amaze umwaka muri Marine FC

UMUSEKE.RW

Share This Article