Umuyobozi w’ishuri yirukanywe azira kwicisha abanyeshuri inzara

Ibiro by'Akarere ka Nyamasheke

Nyamasheke: Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gashirabwoba witwa Harerimana Marc, yirukanywe ku kazi mu gihe cy’ibizamini bisoza igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri 2026-2027, azira kwicisha abanyeshuri inzara.

Ibaruwa yandikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 15 Kamena 2026 amenyeshwa ko yirukanywe.

Muri iyi baruwa harimo ko ku wa 14 Mata 2026 yandikiwe ibaruwa asabawa ibisobanuro kuri aya makosa byakekwaga ko yakoze.

Ku wa 10  Kamena 2026 nibwo icyemezo cyo kumwirukana cyafatiwe mu mwanzuro muri Komite Nyobozi y’Akarere.

Ririya shuri ribanza riherereye mu murenge wa Bushenge.

Ibaruwa yandikiwe uriya muyobozi w’ishuri

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *