Nyuma yo kunganya na Uruguay ibitego 2-2 mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Isi 2026 mu itsinda H, ikipe y’Igihugu ya Cape-Vert, yabaye iya kane ikomoka ku Mugabane wa Afurika imaze imikino ibiri ibanza mu Gikombe cy’Isi idatsindwa.
Imikino y’umunsi wa kabiri mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, yakomeje ku Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026.
Cape-Vert iri mu zihagarariye Umugabane wa Afurika, ni imwe mu zikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa riba rihanzwe amaso na benshi hirya no hino ku Isi.
Iyi kipe yongeye gukora amateka yo kuba iya kane ikomoka ku Mugabane wa Afurika, yabashije kumara imikino ibiri yikurikiranya idatsinzwe mu Gikombe cy’Isi. Ni nyuma yo kunganya na Uruguay ibitego 2-2.
Yiyongereye kuri Cameroun yabikoze muri 1982 ubwo yanganyaga imikino ibiri, Sénégal yabikoze mu 2002 ubwo yatsindaga umukino umwe undi ikawunganya na Ghana yabikoze mu 2010 ubwo nayo yatsindaga umukino umwe undi ikawunganya.
Umukino wa mbere Cape-Vert yakinnye mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka muri iri tsinda H, yanganyijemo 0-0 na Espagne nyuma yo kwitwara neza kw’umunyezamu wayo, Vozinha.



UMUSEKE.RW
