Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, JADF,ritanga umusanzu wa miliyari 6 Frw buri mwaka, hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ako karere n’imibereho y’umuturage.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026 ubwo hatangizwa imurikabikorwa.
Ryitabiriwe n’abakora mu nzego z’ubuzima, batanga serivisi zo gupima indwara zitandukanye zitandura, ku buntu, abakora mu burezi, amabanki, imiryango itegamiye kuri Leta, ikorana n’abaturage mu iterambere, abakora mu buhinzi n’ubworozi, imyuga itandukanye nk’ububoshyi, ubudozi, ubugeni n’ibindi byinshi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iryo muribikorwa rya JADF riba rifite akamaro gakomeye ku baturage.
Yagaragaje ko Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, JADF,rigira uruhare rukomeye mu iterambere kuko ritanga buri mwaka ritanga miliyari 6 Frw mu ngengo y’imari y’akarere.
Ati “Ni igikorwa dukora buri mwaka , imurikabikorwa rifite akamaro gakomeye mu baturage. Abafatanyabikorwa bagaragaza ibyo bakora. Harimo abacuruzi, imiryango itegamiye kuri leta n’abandi bafite ibindi bihangano,bakaza bakagaragaza ibyo bakora hano mu Bugesera. Hari ibyo bakora bizamura ubukungu , mu buhinzi , mu bworozi . Ibyo byose bizamura ubukungu bw’Akarere ka Bugesera.”
Akomeza ati “Iyo ugiye kureba ingengo y’imari iturutse muri JADF, tugira miliyari nibura esheshatu ziba zavuye mu bafatanyabikorwa zinjira mu ngengo y’imari y’akarere . Uwo ni umusanzu ufatika, imurikabikorwa riba rigaragaza mu karere ka Bugesera.”
Murenzi Emmanuel umuyobozi wa DJAF mu karere ka Bugesera nawe ashimangira ko aba ari umwanya mwiza w’abafatanyabikorwa wo kugaragaza ibyo bakora.
Ati “Ni ibintu bifasha cyane ubuzima bw’abaturage cyane cyane mu guteza imbere no kugeza ku mazi meza ku baturage, kubaka amashuri, intebe harimo n’ibikorwa birimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
Umuyobozi w’ Umushinga utegamiye kuri leta witwa Africa Development Promise, Hagenimana Eric, uri mu bibaryitabiriye, avuga ko uyu mushinga ugamije guteza imbere abagore bakora ibikorwa by’ubuhinzi kugira ngo imiryango n’imibereho itere imbere .
Hagenimana avuga ko iri murikabikorwa ari ingenzi kuri bo kuko bahabwa umwanya wo gusobanurira abaturage uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu.
Ati “ Twiteze yuko tuzasurwa n’abantu benshi , tukabasangiza ibyo dukora , impinduka ku Banyarwanda no muri sosiyete muri rusange ndetse ababa biteguye ko dukorana na bo ,tukaba dushobora kubageraho. Dukorana n’abahinzi bibumbiye mu makoerative kuko twizeye yuko iyo abantu bahuje imbaraga, bagera ku bintu byinshi.”
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 71 baje kumurika ibyo bakora biri mu nkingi eshatu z’ingenzi ari zo ubukungu, imiyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza.



UMUSEKE.RW
