Ikipe y’igihugu ya Brazil ibashije kuva imbere y’Ubuyapani mu minota y’inyongera, aho ivuye inyuma ikishyura igitego ikanatsinda ikindi mu mikino y’Igikombe cy’Isi irimo kubera muri Mexico, America na Canada, izi kipe zakiniye mu mujyi wa Houston muri America.
Umukino ukomeye wo kuvananamo ku makipe yageze muri 1/32, Brazil yahabwaga amahirwe ariko ku ikipe y’Ubuyapani yizirika kandi ikaba izi kugarira neza.
Ni umukino w’imibare myinshi, Ubuyapani bwakinaga busubira inyuma ariko bunyuzamo bugasatira izamu rya Brazil.
Ku munota wa 29 w’umukino bitunguranye, umukinnyi Kaishu Sano yafunguye amazamu ku ruhande rw’Ubuyapani, ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gutyo.
Igice cya kabiri Brazil isanzwe ifite abakinnyi beza yinjije Endrick asimbura Lucas Paquetá na Gabriel Martinelli asimbura Matheus Cunha.
Aba bakinnyi ni bo bahinduye umukino, bakorana neza na Vinicius Junior, ku munota wa 56′ w’umukino, Casemiro yishyuye igitego n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Gabriel Magalhães ubusanzwe ukina inyuma.
Umukino wanyarukaga, Brazil ya kera yari yagarutse, Abayapani na bo bafunze inyuma, ndetse umunyezamu Suzuki akanyuzamo akabatabara.
Gusa akagozi kacitse ku munota wa 90+5 ubwo umukinnyi Gabriel Martinelli yabonaga izamu akarangiza Ubuyapani ku mupira yari ahawe neza na Bruno Guimarães bombi bakina mu Bwongereza.
Ubuyapani buratashye bukaba busanze Africa y’Epfo yakuwemo na yo ku isegonda rya nyuma na Canada. Zikurikiye andi makipe yatashye mu matsinda.
Ubudage (Germany) burakina na Paraguay mu wundi mukino uteganyijwe saa 22h30 ku isaha y’i Kigali.





UMUSEKE.RW
