Étoile de l’Est yabonye umutoza

Mbarushimana Shaban watozaga AS Kigali mu mwaka w’imikino 2025-26, yagizwe umutoza mukuru wa Étoile de l’Est iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya mbere.

Ni amakuru iyi kipe yemeje mu ijoro ryo ku wa 6 Nyakanga 2026 ibicishije ku rukuta rwayo rwa X.

Bivugwa ko Mbarushimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro ikipe izasozanya Shampiyona.

Étoile de l’Est iterwa inkunga n’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba, yazamutse mu Cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu iri mu cya kabiri.

Shaban yatoje AS Kigali WFC, aba umwungiriza igihe kitari gito muri AS Kigali yaje no kubera umutoza mukuru mu mwaka ushize w’imikino ndetse yanatoje Gasogi United.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, Étoile de l’Est izatangira imyitozo mu matariki ari hagati ya 15 na 20 Nyakanga yitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya BK PRO League ya 2026-27 izatangira muri Nzeri.

Shaban yagizwe umutoza mukuru wa Étoile de l’Est
Yakiranywe urugwiro na Perezida w’iyi kipe

UMUSEKE.RW

Share This Article