Umuyobozi w’ishuri yakubiswe ikintu mu mutwe bamusiga aho bazi ko yapfuye

Muhanga ni ahari ibara ritukura cyane

Muhanga: Umuyobozi wa GS Sholi, birakekwako ko yatemwe n’abagizi ba nabi akaba arembeye mu Bitaro i Kabgayi.

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko Muhirwa Paulin usanzwe ayobora G.S Sholi iherereye mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, ubwo yari atashye iwe mu rugo, abantu bamuteze bamutema mu mutwe bamusiga ari intere barahunga.

Muhirwa Paulin atuye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera, mu murenge wa Cyeza.

Umwe yagize ati: “Twagiye kumusura aho arwariye i Kabgayi mu Bitaro, dusanga arembye kuko abamutemye habuze gato ngo bigere ku bwonko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Niyonzima Gustave avuga ko abo bagizi ba nabi bamaze gukomeretsa Muhirwa Paulin bamukuyeho za telefoni ze, bamusiga ameze nk’uwapfuye barahunga.

Ati: “Umugore wa Muhirwa yumvise ikintu gihirita abyuka kureba icyo ari cyo, asohotse asanga ari umugabo we wakomeretse.”

Gitifu Niyonzima avuga ko umugore we yamubonye bujya gucya kuko hari mu rukerera rwo ku wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko Polisi imaze gufata abagabo bane bakekwaho gukomeretsa uwo Muyobozi w’ishuri.

Ati: “Ntabwo biramenyekana niba ari umuhoro abo bagizi ba nabi bakoresheje batema Muhirwa Paulin. Bigaragara ko ari ikintu bamukubise mu mutwe, gusa abakekwa kugira uruhare muri urwo rugomo bafashwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yasabye abafite iyo myitwarire yo guhungabanya umutekano w’abaturage kuyicikaho, kuko bihanwa n’amategeko.

Hashize hafi ibyumweru bibiri abagizi ba nabi batemye uwitwa Iraguha Clement wo mu Mudugudu wa Munyinya Umurenge wa Shyogwe ajyanwa mu Bitaro Bikuru i Kigali kuvuzwa.

Uyu we bakaba baramutwaye telefoni, inkweto n’amafaranga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article