Iran yakangishije gufunga izindi nzira zinyuzwamo peteroli ku Isi

Inzira zinyuramo amato y'ubucuruzi zahindutse intwaro ikomeye mu makimbirane ya Iran na Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora kugaba ibitero bikomeye kuri Iran bigambiriye gusenya ibiraro n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu gihe itasubira ku meza y’ibiganiro, mu gihe Iran na yo yavuze ko ishobora gufunga izindi nzira z’ingenzi zinyuzwamo peteroli ku Isi zitari iya Hormuz.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, Trump yavuze ko mu cyumweru gitaha ibintu bizabera bibi cyane Iran aho bazasenya ibikorwa byabo by’amashanyarazi n’ibiraro byabo byose.

Yanavuze ko intumwa za Amerika zamenyesheje iza Iran ko zigomba kwemera ibiganiro, bitaba ibyo zikazisanga nta kindi zisigaranye.

Mu masaha yakurikiye ayo magambo, Ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) zatangaje ko zagabye ibitero ku ntego nyinshi za gisirikare za Iran hafi n’Inzira ya Hormuz, zivuga ko byari bigamije kugabanya ubushobozi bw’iki gihugu bwo guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko icyo gihugu cyarashe misile na drones ku birindiro bya Amerika biri muri Jordan, Kuwait na Bahrain, mu rwego rwo gusubiza.

Ingabo zirinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) zatangaje ko zishobora gufunga izindi nzira z’ubucuruzi zinyuzwamo peteroli ifitiye inyungu Amerika m’abafatanyabikorwa bayo.

Hari ubwoba ko Iran ishobora kwifashisha umutwe w’Abahouthi bo muri Yemen kugira ngo hafungwe inzira ya Bab el-Mandeb, ihuza Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden, inyuramo igice kinini cya peteroli n’ibicuruzwa byo ku Isi.

Ku wa Mbere, umwe mu bayobozi bakuru b’Abahouthi yavuze ko biteguye gufunga iyo nzira, agaragaza ko igiciro cya peteroli gishobora kuzamuka kikagera ku $200 ku ngunguru mu gihe Arabie Saoudite yakomeza kugaba ibitero muri Yemen.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *