Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri i Kigali, akaba yashimye uko umuryango wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye, ndetse avuga ko ibiganiro bigamije gukomeza umubano byagenze neza.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Nyakanga, 2026 nibwo Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri i Kigali.
Yavuze ko ashimira Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda ku bwo kumwakira neza n’intumwa zindi bari kumwe mu Rwanda.
Gen. Muhoozi Kainerugaba ati “Twagiranye ibiganiro byiza cyane ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byacu byombi. Umubano wa Uganda n’u Rwanda urushijeho gukomera, no kuba mwiza kurusha mbere hose.”
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko ashima ba Perezida bombi, Yoweri Museveni na Perezida Paul Kagame, ku bw’ubuyobozi bw’indashyikirwa ku bihugu bifitanye umubano w’ubuvandimwe.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida (Senior Presidential Advisor for Special Operations), muri uru ruzinduko yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Aba bayobozi bombi baganiriye ku gushimangira umubano, no guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze mu karere.
Mu gihe yari i Kigali, Gen. Muhoozi Kainerugaba yasuye imishinga itandukanye y’ibikorwaremezo, harimo umushinga wo kwagura Ibitaro bya King Faisal, yasuye igishanga cyatunganyijwe cya Nyandungu (Nyandungu Eco Park), n’umushinga w’inzu zo guturamo wa Parklane Estate, aha akaba yari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Sam Dusengiyumva.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro kandi n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi.
Ibiganiro byibanze ku guteza imbere umukino wa Basketball muri Uganda, harimo n’ibitekerezo byo gushyiraho shampiyona y’abakiri bato ya “Junior NBA League” ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na Siporo ya Uganda.
Ubwo uruzinduko rwasozwaga, Gen. Kainerugaba yasezerewe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yaherekejwe na na mugenzi we, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga.
Hari kandi Maj. Gen. Willy Rwagasana na Attaché w’ingabo za Uganda muri Ambasade i Kigali, Col Ezekiel Meko.
Mu myaka ishize, Gen. Kainerugaba yakoze ingendo zitandukanye i Kigali, aho zimwe muri izo ngendo zagize uruhare mu kuzahura umubano no kunoza ubufatanye hagati ya Uganda n’u Rwanda.
Ibi biganiro byabaye mbere hagati ya Gen. Kainerugaba na Perezida Kagame byafashije gukemura ikibazo gikomeye cya dipolomasi cyari hagati y’ibihugu byombi, cyari cyarabangamiye ubucuruzi n’ingendo ku mipaka.
Nyuma yo gukemura icyo kibazo, Perezida Kagame yashimye Gen. Kainerugaba ubwo yasuraga Uganda, avuga ko “Abajenerali bakomeye atari abanesha mu ntambara gusa, ahubwo ari abanesha mu kuzana amahoro”.
Byari ukwemera ku mugaragaro uruhare rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba mu kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.


UMUSEKE.RW
