Alba wa APR WVC yerekeje muri USA – AMAFOTO

Uwiringiyimana Albertine uzwi nka Alba wakiniraga APR WVC, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 28 Nyakanga 2026 ubwo uyu mukobwa yafata indege imwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko agiye kwiga.

Albertine uzwi nka ‘Alba’, yagiye nyuma y’uko yari yatangiranye umwiherero w’ikipe y’Igihugu y’abagore yitegura igikombe cya Afurika aho kuri ubu bidasubirwaho atazaboneka muri iyi mikino.

Uwiringiyimana wari ugifite amasezerano y’ikipe y’Ingabo, agiye gukomereza ubuzima muri Amerika aho azaba yiga abifatanya no gukina aho namara imyaka ibiri, ashobora kuzongerwa Viza yo kuhaguma.

Inshuti ze za hafi zamuherekeje
Byari ibyishimo
Yatwaranye ibikombe bitandukanye na APR WVC
Ni umwe beza bakina uyu mukino mu bakobwa
Albertine ni umukinnyi umaze kugira uburambe
Ubwo Alba yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Kanombe

UMUSEKE.RW

Share This Article