Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuwa 30 Nyakanga 2026,rwataye muri yombi Hakizimana Innocent wamenyekanye mu 2024 ubwo yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika.
RIB ivuga ko akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.
Ni ibyaha bikekwa ko yakoze mu bihe bitandukanye kuva muri Nyakanga 2025, aho yifashishije imbuga nkoranyambaga abuza amahwemo umwarimukazi, akanatangaza amakuru y’ibihuha amwerekeyeho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Hakizimana atari ubwa mbere aketsweho ibyaha nk’ibi, kuko hari n’abandi bakobwa bagera kuri 11 bivugwa ko yagiye abuza amahwemo mu buryo butandukanye, akwirakwiza amafoto yabo kandi akayahererekesha amagambo y’ibihuha.
Mbere y’uko uyu mugabo atabwa muri yombi, yabanje guhamagazwa na RIB.
Uyu yavugaga ko ikibazo gitumye ahamagazwa gishingiye kukutumvikana gushingiye ku nkwano hagati ye n’umukunzi we kandi ko babikemuye ndetse yiteguye gusezerana nawe mu mategeko kuwa 27 Kanama 2026 mu Murenge wa Jenda.
Mu Kiganiro UMUSEKE wagiranye na Hakizimana, yavuze ko uwo mukobwa kujya kumurega yabitewe kandi n’ifuhe ngo kuko yari yatangiye kugirana ubushuti n’undi mugore yita ko afite amafaranga.
Ati“Icyo nakubwira nari niboneye undi mukobwa ufite amafaranga,umukobwa aravuga ngo wamaze gutuma isi yose imenya ko ndi umugore wawe,ntabwo byakunda.”
Gusa avuga ko habanje kuba impaka ku bijyanye n’inkwano agomba gukwa uwo mukobwa aho umuryango we wamusabaga miliyoni 3Frw kandi Hakizimana yemera gutanga miliyoni 2Frw.
Uyu mugabo usanzwe ari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Mulinga TSS riherereye mu Karere ka Nyabihu, ashinjwa na bamwe mu bakobwa kubaharabika, atangaza imyirondoro yabo n’amafoto, avuga ko bari mu rukundo nawe.
Kuri iki kibazo, Hakizimana avuga ko yatanze kandidatire ashaka umukunzi , hitabira abakobwa bagera ku 180, ari bwo yatangazaga amazina n’amafoto yabo ndetse ko abo bose yahisemo umwe bagiye kubana.
Ati “Nashyizeho itangazo barasaba, nashakaga umukobwa urangije kaminuza,ari hejuru y’imyaka 21, yemera kuba umudivantisiti w’umunsi wa karindwi. Haje abantu 180 ari uriya wa mbere tugiye kubana niwe nahereyeho.”
RIB yibukije ko abantu bose kwirinda ibyaha bitandukanye, birimo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukangisha gusebanya.
UMUSEKE.RW
