Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye , yatangaje ko ntacyo u Rwanda rukora ngo umubano w’ibihugu byombi usubukurwe, ngo kuko rudashyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanye.
Ni mu kiganiro Perezida Ndayishimiye yagiranye na BBC kigaruka ku ngingo zitandukanye zirimo n’umubano w’u Rwanda n’u Burundi.
Hagiye gushira imyaka 10 u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza .U Burundi bushinja u Rwanda gukorana n’ umutwe wa Red- Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Ni mu gihe u Rwanda narwo rushinja iki gihugu gukorana na FDLR mu gushaka kugaba ibitero k’ u Rwanda.
Ndayishimiye yavuze ko mu myaka ishize yose, ibihugu byombi byakomeje kuganira uko umubano wazahuka ariko ngo ntacyo ibiganiro byatanze.
Gusa, yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bo nta kibazo bafitanye, ahubwo ko ikibazo kiri mu buyobozi.
Ati “Erega u Rwanda ntabwo twahagaritse kuvugana. Abanyarwanda benshi barerewe aha, hari n’Abarundi barerewe iyo( mu Rwanda). Ni ukuvuga ngo Abanyarwanda n’Abarundi nta kibazo na kimwe bafitanye,ni ikibazo kiri mu buyobozi.”
Akomeza ati “Abayobozi nabo rero turaziranye twese. N’ubu niyo duhuye ndabaza ngo ndacyategereje ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ikibazo rero mufite indi ntego? Twe rero dutegereje icyo muzashaka , ni nacyo tuzemera. Mushaka intambara tuzayemera, mushaka amahoro tuyemere. Kuko twe nta muntu watera igihugu cy’u Rwanda.”
Perezida Ndayishimiye avuga ko mu bihe bitandukanye impande zombi zagiranye ibiganiro ariko bitatanze umusaruro kuko u Rwanda rudashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.
U Burundi busaba ko u Rwanda rwabaha abaturage barwo bari mu Rwanda bari mu bashinjwa kugira uruhare mu guhirika ubutegetsi bw’icyo gihugu.
Ati “Narabajije ngo mutubwire icyo u Burundi rwabaha kugira ngo muduhe amahoro ? ni iki mutuziza ? Kugeza ubu ntacyo barambwira.
Akomeza agira ati “Reka nta mezi atatu arashira [ tuganiriye]. None ko byose twamaze kubivugana, hasigaye kubishyira mu bikorwa. Twarangije ibiganiro ariko ntacyo batubwiye twakora, twe twarababwiye muti ‘zana aba bantu bari kwica igihugu, tubashyira imbere y’ubutabera.’”
Icyakora nubwo umwuka ari mubi hagati y’ibihugu byombi, kuwa 10 Werurwe uyu umwaka ushize, Intumwa zikora mu bijyanye n’ubutasi bw’u Rwanda n’iz’u Burundi zahuriye mu ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by’umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Imwe mu ngingo zaganiriyeho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n’u Rwanda.
Muri Mutarama 2024, nibwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’iminsi micye umubano wongeye kuzamo agatotsi.
Umubano w’u Rwanda wongeye kuzamba nyuma y’igitero umutwe wa RED-Tabara wagabye muri Zone ya Gatumba cyigahitana Abarundi 20, mu Ukwakira 2023.
Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Rwanda, arushinja kuba ruri inyuma y’icyo gitero, aho yavugaga ko uwo mutwe uterwa inkunga na rwo.
UMUSEKE.RW
