Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bumaze kwakira amacupa hafi miliyoni enye y’inzoga zitujuje ubuziranenge, zakusanyijwe mu bice bitandukanye by’Umujyi mu gikorwa kigamije kuzivanaho burundu ku isoko.
Iki gikorwa cyagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, ubwo mu Karere ka Kicukiro, kuri Site ya Gikondo, hakomeje igikorwa cyo gukusanyiriza hamwe inzoga zitemewe zakuwe mu maduka, mu tubari n’ahandi zacururizwaga.
Kuri iyo site hamaze kugezwa amakarito 61,595 n’amacupa 35,438 y’inzoga zitemewe. Izo nzoga zivanwamo ubukana hongerwamo amazi, mbere y’uko zijyanwa kumenwa no kurimburirwa mu Kimoteri cya Nduba.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko inzoga ziri gusenywa kuri Site ya Gikondo ahanini ari izakusanyijwe mu Karere ka Kicukiro, ariko ko n’izakuwe mu tundi duce tw’Umujyi zizakomeza gutunganywa muri ubwo buryo.
Ati “Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164,792 n’amacupa 146,362 by’inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry’u Rwanda. Ayo macupa ni ayagiye akurwa hirya no hino aho twagiye dukura izi nzoga, dusanga yarakuwe mu makarito yiteguye gucuruzwa nko mu maduka, mu tubari n’ahandi.”
Ntirenganya yasobanuye ko uburyo bwo gusenya izi nzoga bwatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali butandukanye n’ubukoreshwa mu Ntara, bitewe n’uko gucukura ibyobo byinshi byo kuzimenamo byaba bigoye.
Ati “Aha turi kuzisuka mu ngunguru, ubundi tukongeramo amazi kugira ngo tuzigabanyirize ubukana. Imodoka zitwara imyanda isukika ziraza zikazitwara, zikazijyana i Nduba aho zizangirizwa.”
Umujyi wa Kigali watangaje ku rubuga rwa X ko kugeza ku wa 12 Kanama 2026, wari umaze kwakira amacupa hafi miliyoni enye y’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Iki gikorwa kiri mu ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu ntangiriro za Kanama 2026, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyafungaga inganda zigera kuri 150 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Uretse izo nganda, ubwoko bw’inzoga burenga 50 bwaturukaga hanze y’u Rwanda nabwo bwaciwe ku isoko ry’u Rwanda.
Muri ibi bikorwa, abantu 80, barimo bamwe mu banyenganda, bamaze gutabwa muri yombi. Dosiye zabo zashyikirijwe Ubushinjacyaha, aho bakurikiranweho ibyaha birimo guha umuntu ikintu gishobora kumwica cyangwa kumushegesha ubuzima, guhimba cyangwa guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
UMUSEKE.RW
