Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi i Rusizi

Rusizi: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi basabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage, no kugaragaza ibitagenda ngo bikemuke n’inzego z’Umuryango.

Byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki 16 Kanama 2026, mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango yateranye igamamije kwishimira ibyo FPR -Inkotanyi yagezeho mu karere ka Rusizi, mu ngengo y’imari y’umwaka 2025-2026, no gufata ingamba z’umwaka utaha 2026-2027.

Siborurema Timothee, ni Chairperson w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Rusizi, yavuze bimwe mu byo bagezeho umwaka ushize bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Twabashije kuremera abaturage cumi n’umwe barokotse Jenoside yakoree Abatutsi, tubaha inzu zo kubamo zubatswe n’ibikoresho biramba, n’inka, ibiraro, amazi n’amashanyarazi.”

Timothee yakomeje avuga ko ibi bikorwa bikomeje byo kubakira inzu abatishoboye mu mirenge yose 18, ko bazazishyikirizwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri, 2026.

Ati “Turi no kubaka izindi nzu cumi n’ikenda mu mirenge yose y’Akarere, duteganya kuzishyikiriza abanyamuryango bacu  mu kwezi gutaha kwa cyenda.”

Dr. Papias Niyigena Komiseri mu bunyamabanga bw’umuryango FPR -Inkotanyi, mu butumwa yatanze yasabye aba  banyamuryango, kuba abanyamuryango bafite ireme, bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage, batanga serivisi inoze no kugaragaza ibitagenda neza.

Ati “Umunyamuryango wa RPF ufite ireme ni ugomba gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi inoze no kugaragaza ibitagenda neza.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bashyikirije inzu, inka, amazi n’amashanyarazi, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batisoboye, bifite agaciro ka Miliyoni 142Frw.

Imwe mu nzu zibakiwe abatishoboye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *