Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwatangaje ko Abanyarwanda bagiye kongera kuryoherwa n’irushanwa rya CAF Women Champions League CECAFA Qualifiers 2026 nyuma yo kuryoherwa n’irya CECAFA Kagame Cup iherutse gusigara mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Bonnie Mugabe, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri Shyirahamwe, Nikita Gicanda na Andrew Oryada Ushinzwe Itumanaho n’Ubucuruzi muri CECAFA.
Akomoza ku mwihariko w’iri rushanwa, Bonnie yavuze ko Abanyarwanda bazaryoherwa nk’uko byagenze muri CECAFA Kagame Cup 2026 iheruka kubera i Kigali.
Yagize ati “Rayon Sports WFC yiteguye neza kuzahagararira u Rwanda. Irushanwa ry’abagore ntirisobanura ko twitegura ku rwego rwo hasi. Abafana nibaze twuzuze Stade dushyigikire bashiki bacu.”
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko abazaza kureba imikino y’iri rushanwa, bazaryoherwa ndetse bishobora kuzababera impamvu yo kurushaho gukunda ruhago y’abagore.
Amakipe arindwi mu 10 azakina iri rushanwa, niyo amaze kugera mu Rwanda. Ahari ni Rayon Sports WFC izahagararira u Rwanda, Top Girls Academy y’i Burundi, Denden FC ya Eritréa, Mafunzo FC ya Zanzibar, Kawembe Ladies yo muri Uganda, Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo na CBE FC yo muri Éthiopie.
Amakipe atatu azagera inaha ejo, arimo Simba Queens yo muri Tanzania, Kenya Police FC yo muri Kenya na FC Ujeco yo muri Djibouti.
Imikino izabera kuri Kigali Pelé Stadium uretse umukino umwe wo mu itsinda A uzaba usoza iy’amatsinda. Mu itsinda rya mbere hazazamukamo amakipe kuko harimo ane mu gihe mu rya Kabiri n’irya gatatu hazavamo imwe agahita yuzura ane azahurira muri ½.
JKT Queens yo muri Tanzania, ni yo ibitse igikombe giheruka mu irushanwa ryaereye muri Kenya, yegukanye itsinze Rayon Sports WFC igitego 1-0. Ikipe yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, ihita ikatisha itike yo kuzakina CAF Women’s Champions League ihagarariye igice cya CECAFA.





UMUSEKE.RW
