Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, yatsinze Denden FC yo muri Eritrea ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda A muri CAF Women Champions League CECAFA Qualifiers 2026.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Saba z’amanywa.
Abanya-Sudani y’Epfo, batangiye iri rushanwa neza ndetse basoza igice cya Mbere bayoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Pomo Esther Wani ku munota wa Kabiri.
Gusa n’ubwo Yei Joint Stars FC yihariye umukino ariko abanya-Eritre banyuzagamo kabona uburyo ariko ntibabubyaze umusaruro.
Ku munota wa 43, Denden FC yabonye penaliti ariko Hermiela Tsegay ayikubita igiti cy’izamu.
Ibi byatumye Yei Joint Stars FC isoza igice cya mbere iri imbere n’igitego 1-0.
Uko basoje igice cya Mbere, niko batangiye icya kabiri, ku munota wa 54 Aluka Grace yatsindiye Abanya-Sudani y’Epfo igitego cya Kabiri ndetse yongera kubona inshundura ku munota wa 74.
Denden FC yagowe n’uyu mukino, ntabwo yabashije kugabanya umwenda w’ibitego yari yatsinzwe, ndetse umukino urangira itsinzwe 3-0.
Undi mukino uteganyijwe muri iri tsinda, ni uhuza Rayon Sports WFC na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar Saa Kumi z’amanywa.



UMUSEKE.RW
