Bosebabireba ategerejwe i Kisoro mu giterane cy’ivugabutumwa

Umuhanzi Theo Bosebabireba ari mu bazitabira Trumpet Conference & Crusade 2026, igiterane mpuzamahanga cy’ivugabutumwa kizabera i Kisoro muri Uganda, kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026.

Iki giterane cyateguwe na Hephzibah Prophetic and Revival Center, umuryango w’ivugabutumwa uyoborwa na Dr Natacha Uwitonze Gatete, Umunyarwandakazi ukorera umurimo w’Imana muri Norway.

Insanganyamatsiko y’iki giterane gikomeye yiswe “The Trumpet Will Sound – Are You Ready?”, bisobanuye ngo “Impanda Izavuga – Uriteguye?”

Dr Natacha Uwitonze avuga ko ubutumwa bwacyo bushingiye ku guhamagarira abantu kwihana, kugarukira Imana no kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo.

Ashimangira ko iki giterane kizamara iminsi itatu cyitezweho kuzahindura ubuzima bw’abazacyitabira.

Ati: “Turifuza ko umuntu wese uzaza atazaza gusa kureba abahanzi cyangwa kumva inyigisho, ahubwo azibaze ati: ‘Umubano wanjye n’Imana uhagaze ute?’”

Theo Bosebabireba azafatanya na Starde Kanze wo muri Uganda mu gususurutsa abazaturuka imihanda yose bitabiriye iki giterane mpuzamahanga.

Abakozi b’Imana barimo Dr Natacha Gatete, Apostle Godfrey Mwampanja wo muri Zambia, Rev. Prosper Simons wo muri Ghana na Bishop Janet Uwicyeza wo muri Uganda bazagabura ijambo ry’Imana.

Dr Natacha Uwitonze avuga ko iki gikorwa kigamije guteza imbere ubumwe bw’abizera, aho abavugabutumwa n’abahanzi baturuka mu bihugu bitandukanye bahurira ku butumwa bumwe.

Ati: “Dufite abantu baturuka mu Rwanda, Uganda, Zambia, Ghana n’ahandi, ariko twese tuje dufite ubutumwa bumwe: Yesu Kristo arakiza.”

Avuga ko bifuza kubona abantu benshi bakira Kristo, abari barasubiye inyuma bagarukira Imana, imiryango igakira ndetse n’urubyiruko rugahinduka.

Dr Natacha kandi yasabye abaturage ba Kisoro kuzitabira iki giterane, ashimangira ko atari igikorwa cy’itorero rimwe, ahubwo ko kigenewe abantu bose.

Yagize ati: “Ndahamagarira umuntu wumva yaracitse intege, uwumva yaragiye kure y’Imana, uwumva ubuzima bwe bwarahagaze cyangwa uwifuza gutangira urugendo rushya n’Imana: Ngwino.”

Umunyarwandakazi Dr. Natacha Uwitonze Gatete agiye gukora igiterane gikomeye ’Trumpet Conference and Crusade 2026’ kizabera muri Uganda muri Kisoro mu mpera z’iki Cyumweru.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article