Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yakije umuriro kuri Odrek Rwabwogo, usanzwe ari Muramu we kuko yarongoye mushiki we Patience Museveni, amubwira ko atamubara nka muramu we ko kandi azamufunga bimworoheye, amushinja imikorere mibi y’uwego ayoboye.
Ni mu butumwa bwinshi Gen.Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X kuri uyu Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, ubwo yanengaga Komite ngishwanama ya Perezida Museveni ku bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga n’iterambere ry’inganda (PACEID).
Muhoozi amaze agiye ashinja iyi Komite imikorere mibi ndetse no kumungwa na ruswa.
Kuri X uyu Mujenerali w’inyenyeri enye akaba n’Umujyanama wa Se mu bikorwa bya Gisikrikare byihariye yatangaje ko asheshe iyi Komite isanzwe iyoborwa na Odrek Rwabwogo, akaba n’umukwe wa Perezida Museveni ko ndetse ingengo y’imari yagenerwaga n’inshingano zayo byimuriwe mu kwiswe ‘Operation Wealth Creation’.
Ati “ Ibi biratangira kubahirizwa aka kanya kandi ibijyanye n’umwanya wa Odrek biraganirwaho. Turaza guha isomo abo biyita ‘baramu bacu’.”
Yasobanuye ko uyu Odrek ababyeyi be ari bo bamumuhatirije ko we atigeze amwemera.
Ati “ Edwin ni we muramu wenyine rukumbi mfite . Ababyeyi bagomba kwiga kumva ibitekerezo by’abahungu babo.
Yavuze ko niba Odrek yibwira ko azihisha ku kuba yarashakanye na mushiki wa Muhoozi yibeshya.
Ati “ Gufunga Odrek ni i cyo kintu cyoroshye kurusha ibindi byose nigeze gukora. Nzabikora.
Komite ya PACEID yasheshwe na Gen. Muhoozi yari yarashinzwe na Perezida Museveni mu 2022 agamije ko yafasha mu gushaka aho Uganda izajya yohereza ibicuruzwa mu mahanga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
