Bamwe mu babyeyi babyaye abana batabana n’abagabo babo bavuga ko abana babo bahura n’imbogamizi zitandukanye, zirimo kutandikwa mu irangamimerere, kutabona ibyangombwa by’amavuko n’izindi zibavutsa uburenganzira bwabo.
Ibi babigarutseho ku wa 28 Kanama 2026, ubwo abafashwa na Umusekeweya Mediation Justice bahuriraga mu gikorwa cyasize abana babo bahawe ibikoresho by’ishuri n’izindi mpano.
Aba babyeyi bavuga ko hari abana bakura batazi ba se, nyamara kubamenya no kubandikwaho mu irangamimerere ari ingenzi kugira ngo bamenye inkomoko yabo kandi babashe kubona uburenganzira bwabo.
Umutoni Aline yavuze ko kurera umwana nk’umubyeyi umwe ari urugendo rutoroshye, cyane cyane iyo umwana akura atazi se.
Ati: “Akenshi abana usanga iyo babonye abagabo babita ba papa kandi batabazi. Ibyo biba imbogamizi ku bana, imibereho yabo ikaba mibi bitewe n’amikoro make.”
Gasirabo Roseline na we yavuze ko kwandikisha umwana atari inshingano gusa, ahubwo ari uburyo bwo kumwinjiza mu muryango no kumuha uburenganzira bwo kumenya inkomoko ye.
Ati: “Ushobora kuba nta bushobozi ufite, ariko mu gihe umwana avutse, emera ko aza mu muryango mbere yo gutekereza ku bushobozi n’ibindi umwana akenera.”

Umuyobozi Mukuru wa Umusekeweya Mediation Justice, Musekeweya Liliane, yemeje ko kutandikisha umwana mu irangamimerere bimuvutsa kubona bumwe mu burenganzira bwe.
Ati: “Abakiriya batugana, abagera kuri 90%, baba bafite amakimbirane yo mu muryango, cyane cyane ababyeyi babyaye abana batabana n’abagabo babo, bikaba bituma abana babo batandikwa mu irangamimerere.”
Yakomeje avuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bw’umwana, burimo uburenganzira ku mutungo no ku izungura, ndetse no kubona serivisi zimwe na zimwe.
Ati: “Ibyo byose bihutaza uburenganzira umwana agomba, burimo uburenganzira ku mutungo, ku izungura no kubona serivisi zimwe na zimwe.”
Binyuze muri “Kura Project”, Umusekeweya Mediation Justice ku bufatanye na Organisation Solidarité Plus (OSP), bakora ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abana no kubahiriza uburenganzira bwabo.
Muri gahunda z’uyu mushinga, abana bahawe ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’amakaramu, mu rwego rwo kubafasha gukomeza amasomo yabo.
Umusekeweya Mediation Justice kandi itanga ubujyanama mu by’amategeko ndetse ikanahuza abafitanye amakimbirane yo mu miryango.
Mu mezi arindwi, Umusekeweya Mediation Justice yakiriye imiryango 50 yari ifite ibibazo bitandukanye, muri yo 15 ihuzwa binyuze mu bwumvikane.
Bimwe mu byavuye muri ubwo buhuza ni uko abana bamwe banditswe mu irangamimerere, mu gihe abandi ba se bemeye kubafasha.
NIDA ntihwema gusaba abaturage n’abayobozi bashinzwe irangamimerere, baba mu bigo nderabuzima, mu bitaro no mu Mirenge, kwibuka ko kwandikisha umwana akivuka ari ngombwa.
Umwana yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuvuzi yavukiyemo, herekanywe icyemezo cyatanzwe na muganga w’icyo kigo. Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuvuzi, yandikwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi yavukiyeho.
Ibindi bisobanuro ku bijyanye no kwandikisha ivuka ry’umwana biboneka mu Itegeko Nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
