Mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports yanganyije na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun igitego 1-1.
Ni umukino wabaye Saa Kumi n’Imwe z’amanywa zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Murera yari yabanje Djingarey ku ntebe y’abasimbura, asimburwa na Christian hagati mu kibuga.
Panthère yatangiye neza uyu mukino, yaje kubona igitego ku munota wa 14 cyatsinzwe na Valentin Beo Batto ku mupira wari uturutse muri koruneri, maze utangishwa umutwe.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye abanya-Cameroun bayoboye n’igitego 1-0 ariko Murera igaragaza ibimenyetso byo kuza kucyishyura.
Igice cya kabiri kigitangira, Haringingo yahise akora impinduka akuramo Christian wasimbuwe na Djingarey.
Byatumye hagati mu kibuga ha Rayon Sports hongera kugira ubuzima, cyane uwari usimbuwe yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’umunaniro.
Nyuma y’iminota yindi 15, Murera yakoze izindi mpinduka izaba Muhoza Daniel na Mubarak bombi bakina ba mu busatirizi, basimbura Iradukunda Elie Tatou na Atisso Kodjo.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yasunitse cyane Panthère Sportive du Ndé yari yasubiye inyuma.
Gukomeza gusatira, byahesheje Murera igitego ku munota wa 79 cyatsinzwe na Junior Kameni ku ishoti ryabanje guterwa na Muhoza maze umunyezamu awugaruye usanga Kameni ari hafi ahita awutsindisha umutwe.
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bafite abafana baje kubashyigikira, bacunze icyo gitego maze iminota 90 irangira bagabanye ayo manota ku gitego 1-1.
Umukino wo kwishyura biteganyijwe ko uzabera kuri Stade Amahoro mu Cyumweru kimwe kiri imbere.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé izahura n’izaba yakomeje hagati ya Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comores na African Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira.







UMUSEKE.RW

