U Rwanda rushima imyaka 8 ya Mushikiwabo muri OIF 

Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rushima imiyoborere yaranze Mushikiwabo muri OIF

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rushima imiyoborere yaranze umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF,Louise Mushikiwabo  mu myaka irindwi amaze awuyobora.

Ibi yabitangaje mu  ijoro ryakeye i New York, ubwo yari  yitabiriye ibirori byateguwe mu rwego rwo gushyigikira Madamu Louise Mushikiwabo, umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), akaba ahatanira manda ya gatatu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva ,yashimye imiyoborere n’icyerekezo bye, agaragaza impinduka amaze kugeza kuri uyu muryango ndetse n’umwihariko yashyize ku iterambere ry’urubyiruko, kongerera ubushobozi abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco.

Ati “ Ariko kandi ni n’umwanya wo kurushaho gushyigikira kandidatire dushyizeho umutima .Imyaka umunani irashize u Rwanda rutanze ubusabe bwo kwiyamamaza kwa  Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Francophonie.”

Yakomeje ati “Icyo gihe twabikoze twizeye neza ko afite uburambe, icyerekezo n’ubuyobozi bukenewe kugira ngo ateze imbere Umuryango wacu. Imyaka umunani irashize, ibyo yagezeho birivugira. Ku buyobozi bwe, OIF yaravuguruwe ndetse itangira amavugurura akomeye mu nzego, mu buyobozi .”

Ibikorwa bye byibanze cyane  ku bifitiye cyane inyungu abagize uyu muryango barimo urubyiruko, kwiteza imbere kw’abagore, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n’umuco.

Minisitiri w’Intebe yagarageje ko mu myaka Mushikiwabo amaze muri OIF yatumye ibihugu bigize uyu muryango birushaho kumvikana no  gusabana .

Ati “ Muri urwo rwego ,Guverinoma y’u Rwanda ,iyobowe na Nyakubahwa Perezid awa Repubulika Paul  Kagame,yafashe icyemezo cyo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku manda ya gatatu ku buyobozi bwa OIF.”

Minisitiri w’intebe yagaragaje Mushikiwabo afite ubunararibonye muri uyu muryango bityo agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza kuwuyobora.

Yasabye ko kandidatire ye yakomeza gushyigikirwa kandi ko mu matora azaba mu Gushyingo I Cambodge azatorwa.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF mu 2018, atangira imirimo muri Mutarama 2019. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2022 i Djerba muri Tunisie, icyo gihe ashyigikiwe n’ibihugu byose. Ni Umunyafurikakazi wa mbere wageze kuri uyu mwanya. Uyu munsi ayoboye umuryango ugizwe n’ibihugu na za guverinoma 90, ubarizwamo abarenga miliyoni 396 bavuga Igifaransa.

Louise Mushikiwabo aritegura amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yo muri 2026 azaba hagati ya 14 na 16 Ugushyingo 2026

Aya matora ashobora kumuha manda ya gatatu ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Mushikiwabo ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere OIF

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *