Perezida wa Iran yageze muri Amerika

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yageze i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Yagaheze nyuma y’amasaha make Donald Trump abwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko igihugu cye gishobora kurimbura Iran ko ariko ategereje ikizagerwaho nyuma y’amatora yo hagati muri manda ateganyijwe muri Amerika.

Indege itwaye Perezida wa Iran yageze i New York mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2026.

Nibwo bwa mbere umutegetsi ku rwego rwa Perezida w’Igihugu kiri mu makimbirane  cyangwa intambara na Amerika  akandagiye ku butaka bw’iki Gihugu yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Amerika yari yavuze ko yahaye Visa itsinda rigari ry’abayobozi bo muri Iran ngo bitabire Inteko Rusange ya Loni.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bitaganyijwe ko aza kugeza ijambo rye ku bitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Ku wa Kabiri ubwo Perezida Trump yavugaga ijambo rye yabwiye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko igihugu cye gishobora kurimbura Iran ko ariko bizeye kuzagera ku masezerano y’ubwumvikane nyuma y’amatora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Ugushyingo.

Amezi umunani arashize Iran na Amerika birwana nyuma y’uko Amerika na Israel bitangije ibitero simusiga kuri Iran.

Iran nayo mu gusubiza yarashe ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse inafunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli mu Isi, ibi byatumye bihenda cyane mu Isi yose.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *