Abofisiye bo muri Ghana baje kwigira ku Rwanda

Abofisiye bo muri Ghana baje kwigira ku Rwanda

Itsinda ry’abofisiye bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Ghana bari kumwe n’Umuyobozi Wungirije w’Ishuri, Brig Gen ERIC KODO KONADU, bari mu Rwanda aho bari mu ruzinduko rw’ubushakashatsi bujyanye n’amasomo biga.

Iri tsinda kuwa 22 Nzeri 2026,bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura.

Bari mu Rwanda kuva ku wa 21 kugeza ku wa 27 Nzeri 2026, aho ryaje mu ruzinduko rw’ubushakashatsi bujyanye n’amasomo biga.

Gen MK MUBARAKH yavuze ko Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Ghana bafitanye umubano umaze igihe kandi ko bahuriye ku bushake bwo guteza imbere ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare, ndetse no guhanahana ubumenyi.

Yongeyeho ko uru ruzinduko rutanga andi mahirwe yo gusangira ubunararibonye no kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen KODO KONADU, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ikaze bahawe mu Rwanda, avuga ko u Rwanda na Ghana ari ibihugu bifitanye umubano ukomeye kandi w’amateka, wagiye urushaho gukomera bihereye ku ruhare rwo gutabara u Rwanda abasirikare b’Abanya-Ghana bagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko uru ruzinduko rw’ubushakashatsi ari amahirwe yo kurushaho gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse rukaba n’umwanya wo gutuma abasirikare baje mu Rwanda barushaho gusobanukirwa neza ubunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere.

Mu ruzinduko rwabo ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aba bofisiye bagejejweho ikiganiro cyasobanuye urugendo rw’impinduka Ingabo z’u Rwanda zanyuzemo n’uruhare rwazo mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Muri icyo kiganiro, hasobanuwe uko RDF yagiye yiyubaka uhereye mu gihe cyo kurwana intambara yo kubohora igihugu kugeza aho ibereye Ingabo z’igihugu zikora kinyamwuga kandi zifite uruhare mu iterambere ry’igihugu, zigatanga umusanzu mu mutekano haba ku rwego rw’ akarere no mu ruhando mpuzamahanga.

Muri gahunda y’uruzinduko rwabo, aba bofisiye baturutse muri Ghana banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma banasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Mu minsi isigaye y’uruzinduko rwabo, bazasura Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Nyakinama, ibigo bifasha mu mibereho myiza y’abasirikare birimo Zigama CSS n’Ikigo cy’Ubwishingizi mu kwivuza cy’Inzego z’Umutekano (MMI), ndetse n’inzego zitandukanye za Leta.

bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kimihurura.

MoD

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *