Ba Mudugudu na ba Gitifu bahuguwe ku buzima bw’imyororokere

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abakuru b’imidugudu bo mu Karere ka Gasabo bahawe amahugurwa ku Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, banasobanurirwa Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda.

Aya mahugurwa yabaye ku wa 29 Nzeri 2026, atangwa n’umuryango Réseau des Femmes Œuvrant pour le Développement Rural, binyuze mu mushinga SDSR-Rwanda ugamije guteza imbere ubuzima bw’imyororokere.

Abayobozi basaga 100 bo mu Mirenge ya Kinyinya, Kacyiru na Kimironko ni bo bayitabiriye, basobanurirwa ibikubiye mu Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda n’ibisabwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda.

Cyubahiro Aphrodice, Umukuru w’Umudugudu w’Inkingi, Akagari ka Kamutwa, yavuze ko kumenya ibikubiye muri iri tegeko ari iby’agaciro, kuko bizabafasha mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa.

Ati: “Biradufasha kuko twajyaga duhura n’ibibazo birimo abana bafashwe ku ngufu n’ababyeyi batitabwaho uko bikwiye. Kuba tumenye amategeko abarengera bizadufasha mu bukangurambaga dukora.”

Uwera Sandrine wo mu Murenge wa Kinyinya yavuze ko bagiye gukomeza gukangurira abaturage kurinda ubuzima bwabo no kwirinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati: “Ni ubukangurambaga tugiye gukomeza gukora mu nteko z’abaturage, mu muganda no mu zindi nama, tunasaba abaturage kudahishira ihohoterwa.”

Yavuze kandi ko yasobanukiwe n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024 rigena ibisabwa kugira ngo umuganga akuriremo umuntu inda.

Ati: “Iki cyemezo ni intambwe izongera amahirwe yo kubona serivisi z’ubuzima zinoze, zizewe kandi zitangwa ku gihe ku bagore n’abakobwa bazikeneye.”

Séraphine Mukeshimana, umuhuzabikorwa w’umushinga SDSR-Rwanda ukorera mu Mirenge y’Akarere ka Gasabo, yavuze ko abahuguwe begereye abaturage, bityo ubumenyi bahawe bukazabafasha kubagezaho amakuru yizewe.

Ati: “Umuturage amenye uburenganzira afite ku buzima bw’imyororokere no kubona serivisi, kandi amenye n’amategeko amurengera, cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.”

Avuga ko muri uyu mushinga, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada l’AMIE kandi ku nkunga ya Global Affairs Canada, hazahugurwa ibyiciro bitandukanye kugira ngo birusheho gusobanukirwa n’iri tegeko.

Séraphine Mukeshimana, umuhuzabikorwa w’umushinga SDSR-Rwanda wa Réseau des Femmes

Icyo Itegeko rivuga

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryagaragaje ko ibigo by’ubuvuzi byemerewe gukuriramo umuntu inda mu buryo bwemewe n’amategeko hiyongereyemo ibigo nderabuzima n’amavuriro azwi nka Clinique mu gihe yabiherewe uburenganzira.

Mu mpamvu zemewe zatuma ikigo cy’ubuvuzi gikuriramo umuntu inda harimo kuba utwite ari umwana, usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo; usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri; cyangwa kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo kuwa 29 Ugushyingo 2024 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ryongereye ibigo by’ubuvuzi bishobora gutanga serivisi yo gukuriramo umuntu inda.

Impinduka rukumbi yakozwe iri mu ngingo ya gatanu igira iti “Gukuriramo umuntu inda bikorerwa mu kigo cy’ubuvuzi cya Leta cyangwa icyigenga cyemerewe na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano gukora nk’ibitaro, nk’ikigo nderabuzima cyangwa nka polikilinike. Icyakora, Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera kilinike yujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ibyo bisabwa.”

Amategeko ateganya ko uretse mu gihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, inda ikurwamo igomba kuba itarengeje ibyumweru 22.

Umujyanama mu by’amategeko wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, Me Mukantabana Rose


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article