Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izashora amafaranga y’inguzanyo mu bikorwa biteza imbere ubukungu, kugira ngo umusaruro wabyo uzafashe igihugu kwishyura iyo myenda igihe nikigera.
Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, agaragaza uko inguzanyo u Rwanda rufata zikoreshwa n’uko zishyurwa.
Yagize ati: “Dushora amafaranga mu nzego twizera ko zifite uruhare rukomeye mu iterambere, kugira ngo zifashe ubukungu bwacu kubyara umutungo tuzakoresha mu kwishyura iyo myenda igihe nikigera.”
Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rwitegura guhabwa miliyoni 35,7 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 49 Frw, nyuma y’isuzuma rya mbere rya gahunda y’inguzanyo rufitanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF).
Aya mafaranga ateganyijwe gutangwa mu Ukuboza 2026, nyuma y’uko ku wa 6 Ukwakira impande zombi zumvikanye ku rwego rw’abakozi ku musaruro w’isuzuma rya mbere rya gahunda y’amezi 38 izwi nka Extended Credit Facility (ECF).
Iryo suzuma ryagaragaje ko u Rwanda rwageze ku ntego zose zari zigenwe kugerwaho bitarenze Kamena 2026.
Iyo gahunda y’inguzanyo, yemejwe muri Kamena, iteganya ko u Rwanda ruzahabwa inguzanyo zingana na miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika.
Nubwo inguzanyo ya IMF iri mu zo u Rwanda rwifashisha, haribazwa uko ruzakomeza kubona ubushobozi bwo kwishyura imyenda rurimo, ishoramari mu iterambere ry’igihugu ritabangamiwe.
Ku bijyanye n’izo mpungenge, Minisitiri Murangwa yavuze ko imicungire y’imyenda y’u Rwanda itangirira ku guhitamo ubwoko bw’inguzanyo igihugu gifata no kugena amabwiriza agenga itangwa ryayo.
Yasobanuye ko hafi 90% by’inguzanyo u Rwanda rufata ziri mu byiciro bibiri by’ingenzi, mu gihe hari n’ikindi cyiciro Guverinoma idakunze kwifashisha.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’inguzanyo zitangwa ku mabwiriza yoroshye ugereranyije n’ayo ibigo by’ubucuruzi bisanzwe bitangiraho inguzanyo.
Izo nguzanyo zitangwa ku nyungu nke cyangwa nta zo, zigatanga igihe gihagije cyo kwitegura kuzishyura, gishobora kugera ku myaka 30 cyangwa 40.
Murangwa yavuze ko icyo gihe kirekire giha u Rwanda amahirwe yo gushora imari mu bikorwa by’iterambere, bikabanza gutanga umusaruro mbere y’uko rutangira kwishyura izo nguzanyo.
Gushora imari mu burezi n’ubuzima
Minisitiri Murangwa yatanze uburezi nk’urugero rw’urwego rushorwamo amafaranga y’inguzanyo kugira ngo igihugu kizabyungukiremo mu gihe kirekire.
Yavuze ko gushora imari mu burezi, kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza, bifasha kubaka abaturage bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora, bikazazamura umusaruro w’ubukungu mu gihe kiri imbere.
Ati: “Iyo ufite abaturage bize, ugashora amafaranga mu burezi, uhereye mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye n’ahandi, uba wizeye ko mu myaka 20 iri imbere bazaba bafite umusaruro mwinshi, ku buryo bazafasha kwishyura inguzanyo wafashe ku nyungu ya 0%.”
Yavuze ko n’urwego rw’ubuzima ruri mu nzego zishorwamo ayo mafaranga, kuko igihugu kiba gikeneye abaturage bafite ubuzima bwiza kandi bashoboye gukora.
Yagize ati: “Ibyo tubyita kongera ubushobozi bw’abaturage. Mbere na mbere, ugira abaturage bize, bashobora gutanga umusaruro, bafite n’ubuzima bwiza bubafasha gukora.”
Izi ni zimwe mu ngamba Guverinoma ikoresha kugira ngo amafaranga y’inguzanyo ataba umutwaro gusa, ahubwo anongerere igihugu ubushobozi bwo kwishyura imyenda.

Imishinga itanga umusaruro mu gihe gito
U Rwanda runafata kandi inguzanyo zifite amabwiriza yoroshye, ariko inyungu zazo zikaba zisumbuyeho ugereranyije n’izitangwa ku mabwiriza yoroshye cyane.
Murangwa yavuze ko izo nguzanyo zikoreshwa mu mishinga ifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mwinshi mu gihe gito.
Yatanze urugero rw’ikibuga cy’indege, avuga ko igihugu gishobora gufata inguzanyo yo kucyubaka, kikuzura mu myaka mike, hanyuma kikabyara inyungu zirenga amafaranga cyatwaye.
Ati: “Fata urugero rw’ikibuga cy’indege. Uguza amafaranga ku nyungu ya 2%, ugahabwa imyaka itatu cyangwa itanu mbere yo gutangira kuyishyura. Wubaka ikibuga mu myaka itatu, kigatangira gutanga umusaruro mwinshi. Ukabona umutungo utari kuboneka iyo icyo kibuga kitaza kubakwa.”
Yavuze ko ihame ari uko umusaruro uva mu mushinga ugomba kurenga amafaranga igihugu kizishyura ku nguzanyo cyakoresheje mu kuwushyira mu bikorwa.
Ati: “Intego ni uko icyo ushoramo amafaranga kigomba gutanga umusaruro urenze ayo uzishyura. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi. Ugomba gushora mu bikorwa bitanga umusaruro urenze amafaranga uzishyura.”
Kwishyura imyenda ntibisaba kuzamura imisoro
Murangwa yavuze ko Guverinoma itazamura imisoro kubera gusa ko igihugu gifite imyenda cyangwa kiri mu gahunda ya IMF.
Yasobanuye ko imisoro ishyirwaho hashingiwe ku byo igihugu gikeneye n’amafaranga akenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda zacyo.
Ati: “Tugira ubushishozi. Dushyiraho imisoro ari uko tubona ko ikenewe kandi ko hari gahunda tugomba gushoramo amafaranga.”
Yongeyeho ko Guverinoma isuzuma ingaruka imisoro ishobora kugira ku bayitanga, kugira ngo ibyemezo bifatwa bitabangamira abasoreshwa.
Yavuze ko u Rwanda rufite ingengabihe y’imisoro igera hafi mu 2030, ariko ko ingamba zishobora gusubirwamo bitewe n’uko ubukungu buhagaze.
Guhuza imicungire y’imari n’iterambere ry’igihugu
Gucunga imyenda no kugenzura amafaranga Leta ikoresha ni zimwe mu ngingo u Rwanda rugomba guhuza n’intego yo gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo no mu iterambere.
Gahunda u Rwanda rufitanye na IMF isaba ko rugira ubushishozi mu gukoresha amafaranga ya Leta, ariko rugakomeza no gushora imari mu bikorwa bizamura ubukungu.
Murangwa yemeye ko kugabanya amafaranga Leta ikoresha bishobora no kugabanya ayagenewe ibikorwa by’iterambere, ariko avuga ko Guverinoma ifite inshingano zo guhuza izo ntego zombi.
Ati: “Mu bihe bisanzwe, urebye mu nyigisho, hagombye kubaho guhangana kw’izo ntego. Iyo ugabanya amafaranga akoreshwa ku ruhande rumwe, uba ugabanyije n’amafaranga yashorwaga mu iterambere.”
Yongeyeho ati: “Ariko mu bikorwa, turabicunga. Ni akazi kacu guhuza izo ntego kugira ngo turebe ko icyo kibazo kiba gito bishoboka cyangwa ntikibeho.”
Yavuze ko ubwo buryo bujyana na gahunda ya kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, igamije gukomeza guteza imbere ubukungu no kubugira ubuhamye.
Ati: “Turashaka ubukungu bwiza kandi buhamye, ariko nanone tugashaka iterambere ryiza.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda rudateganya guhagarika imishinga y’iterambere kubera ingamba zo kugenzura amafaranga akoreshwa na Leta.
The New Times yatangaje ko yasobanuye ko umuvuduko wo gushyira iyo mishinga mu bikorwa ushobora guhinduka bitewe n’imiterere y’ubukungu n’ubushobozi bw’igihugu bwo gukomeza kuyitera inkunga.
Hari imishinga ishobora gutinda cyangwa igashyirwa mu bikorwa vuba bitewe n’uko ibintu bimeze, kugira ngo Guverinoma ihuze intego z’iterambere n’inshingano zo kwishyura imyenda.
Intego, nk’uko Murangwa yabisobanuye, ni ugukomeza gushora imari mu iterambere ry’igihugu, ariko hirindwa gufata inguzanyo zirenze ubushobozi bw’ubukungu bwo kuzibyaza umusaruro uzifashishwa mu kuzishyura.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

