Perezida Kagame yihanganishije abacururiza mu isoko ry’i Musanze ryahiye

Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yihanganishije abacuruzi n’abandi bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye isoko rya GOICO i Musanze, abasaba kudacika intege no gukomeza gushyira hamwe.

Byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa 12 Ukwakira 2026, wavuze ko bakiriye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwihanganisha abaturage b’Intara y’Amajyaruguru.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice yavuze ko ubutumwa bagejejweho bubafata mu mugongo, kandi bukabakomeze.

Ati “Icyari gikubiyemo gikomeye [mu butumwa bwa Perezida Kagame) ni ukudusaba kudacika intege, tukazirikana ko GOICO kugira ngo ibeho yavuye mu mbaraga z’ubufatanye no gushyira hamwe. Ubutumwa bukadusaba gukomeza gushyira hamwe ko n’ibirenze ibi bizashoboka.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, nibwo inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye isoko rya GOICO Plaza riherereye mu Karere ka Musanze, ikongora ibicuruzwa n’indi mitungo by’abacuruzi barikoreramo bifite agaciro ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda arenga.

Inyubako y’isoko na yo ibarirwa agaciro ka miliyari 17 Rwf yarangiritse bikomeye, ku buryo bizasaba kuvugurura bundi bushya ngo yongere gukorerwamo.

Abantu 17 ni bo bajyanwe kwa muganga barimo babiri bakomeretse n’abandi bahungabanyijwe n’iyo nkongi, gusa byageze ku wa Mbere wa tariki 12 Ukwakira, 15 bamaze gusezererwa mu bitaro.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Guverineri Mugabowagahunde yasobanuye ko ubu hari gukorwa isesengura humvwa ibibazo n’ibihombo buri mucuruzi yagize ngo hakorwe ubuvugizi, ko kandi hamaze kuboneka ibibanza 635 mu zindi nyubako z’ubucuruzi muri Musanze byajyamo abacuruzi baba babonye uburyo bwo gusubukura ubucuruzi.

Isoko rya GOICO ryahiye

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article