Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byeruye agiye guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Kuri uyu wa Mbere i Goma nibwo hashyizweho umutwe witwa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila ubwe.
Muri uyu mutwe Kabila yungirijwe na ba Visi Perezida bane, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, na Kaniki.
Gen Sultani Makenga azaba ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma ipeti azaba afite rizatangazwa, nk’uko umwe mu banyamakuru ba hafi muri AFC/M23 no ku ruhande rwa Joseph Kabila, Steve Wembi yabitangaje.
Kugeza ubu nta tangazo rirasohoka risobanura neza niba ari ko guseswa kw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) na Mouvement du 23 Mars (M23), cyakora niko byumvikana, kuko abari abayobozi b’iryo huriro biyunze na Perezida Joseph Kabila bakora FRN.

Congo igeze aharindumuka!
Mu mwirwaruhame y’iminota 16, ariko irimo amagambo akomeye, Joseph Kabila ku wa Gatanu tariki 09 Ukwakira, 2026 yabwiye abaturage ba Congo ibitagenda muri icyo gihugu kiyobowe na Perezida Antoine felix Tshisekedi.
Muri ibyo harimo kuba igihugu ngo cyugarijwe n’umwenda munini urenga miliyari 18 z’amadolari ya America, ruswa yamunze inzego, ubutegetsi buvangura (ba nyamuke), igisirikare kidashoboye, no kuba Perezida Tshisekedi ategekesha igitugu.
Iyi video yanyuze kuri Channel ya YouTube ya UMUSEKE TV aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 540, Kabila avuga ko Congo igeze aharindumuka, ndetse ikeneye ubutabazi bwihutirwa.
Mu bindi Joseph Kabila ashinja Prerezida Tshisekedi ni ugukorana n’umutwe wa FDLR, ingabo z’amahanga n’abacanshuro, ndetse no kunanirwa kurwanya imitwe yitwaje intwaro haba iy’abenegihugu bo muri Congo cyangwa iy’amahanga.
Kabila avuga ko Tshisekedi atemera ibiganiro bitagira uwo biheza, ko ahubwo ubisabye amucecekesha.
Yagize ati “Kuri we ibiganiro si amahitamo, imbere y’ibibazo ntabwo ashaka igisubizo ahubwo aarabireka, nta kuvugana, nta n’icyo asaba abadahuza nawe ibitekerezo n’uburyo akoramo.”
Kabila ashinja Tshisekedi gushimuta abasirikare bakuru, barimo abajenerari n’abandi akababuza ubufasha bwose, bamwe ngo barapfuye, ndetse afunga abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyamakuru.
Yavuze ko urebye ibimenyetso byose bihari bihagije “kugira ngo igihugu kibe umuyonga mu gihe gito.”
Mu bindi Kabila atemeranywa na Tshisekedi ni umushinga wo guhindura itegeko nshinga, ubu uri mu nteko, ukaba utavugwaho rumwe n’abatuye Congo.
Kuri we ngo mu gukemura ibibazo biriho mu gihugu nta cyo kwitega ku butegetsi buriho ubu, agashinja Tshisekedi ko nta masezerano na make yubahiriza mu byo yemeye gukora.
Muri ririya jambo niho, Joseph Kabila yasezeranyije ko mu gihe gito, mu minsi cyangwa ibyumweru, azabwira abatuage ba Congo icyo bakora bafatanyije kugira ngo “barokore igihugu mu bibazo kirimo.”
UMUSEKE.RW

