Ruhago y’Abagore: APR WFC irimbanyije imyiteguro ya Shampiyona

Mu kwitegura umwaka w’imikino 2026-27, ikipe ya APR WFC ikomeje gukina imikino ya gicuti ibafasha gukarishya abakinnyi.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ibarizwa mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ikomeje guzaka imyitozo itegura umwaka w’imikino 2026-27.

Muri uko kwitegura, APR WFC imaze gukina imikino ibiri ya gicuti aho umwe yawutsize Nyaruguru WFC ibitego 4-0 mu gihe undi yawutsinze Bugesera WFC nawo ibitego 4-0.

Ni ikipe kandi ifite abakinnyi yatangiye kwibikaho barimo Uwimbabazi Immaculée wakiniraga Rayon Sports WFC.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore [Rwanda Women’s Super League], izatangira ku wa 30 Ukwakira 2026.

APR WFC ikomeje gutegara umwaka w’imikino 2026-27
Ubwo iheruka gukina na Bugesera WFC muri gicuti, yayitsinze 4-0
Bakomeje gukina imikino ya gicuti myinshi

UMUSEKE.RW

Share This Article