Kigali – Polisi yatahuye abacuruzaga “Ibyuma” rwihishwa

Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage, yatahuye ndetse inafunga abantu  bamwe bacuruzaga izo nzoga rwihishwa.

Polisi ivuga ko  hari akabari kitwa Moon Life, gakorera mu Murenge wa Muhima, Akagali ka Nyabugogo , kacuruzaga inzoga z’ibyuma zaciwe.

Polisi yongeraho ko bagiye muri aka kabari gusaka, basanga  inzoga bacuruza  z’ibyuma  z’amoko atandukanye zirmo Konyagi amacupa 28, K Vant amacupa 26, Bazoka amacupa 3, Kiwingu amacupa16, Gilbey’s amacupa 06, Bond Seven amacupa 5, Indiko Gin amacupa 16.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellaris, avuga ko hafashwe umuyobozi w’akabari w’umugore w’imyaka 27 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima, naho inzoga zafashwe zikaza kumenwa.

Polisi ivuga ko izi nzoga z’ibyuma zafashwe nyuma y’iminsi micye tariki ya 10-11 Ukwakira 20226, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Rusororo , mu Kagari ka Kabuga,mu Mudugudu wa Kabeza, nabwo hafashwe ububiko bw’umugabo wafatanywe amakarito 192 y’inzoga z’inkorano zigizwe  Kiwingu  amakarito 35, King Vodka 39 , Rabiant amakarito 5, na GS Run amakarito 18 n’izindi zitandukanye.

Polisi itangaza ko inzoga zafashwe zamenwe,  nyirazo akaba yarahise atoroka ariko akaba agishakishwa.

Yongeraho  kandi ko kuwa 4 Ukwakira 2026,mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, hafashwe umugabo w’imyaka 29, ufite iduka aho bita Mugahoromani, mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga, wacuruzaga inzoga z’amoko atandukanye zakuwe ku isoko.

Uyu mugabo nawe akaba yarahise atoroka ariko akaba agishakishwa nkuko Polisi ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellaris,  yavuze ko  kuba inzoga z’ibyuma zigifatanwa abacuruzi, ari ikimenyetso cyerekana ko  hakiri inzoga z’ibyuma zikiri mu baturage.

Ati “Abaturage baributswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bakizicuruza bihishe, kandi baributswa kwirinda kuzinywa kuko zangiza ubuzima bw’abaturage.”

Hafashwe amakarito menshi y’inzoga zaciwe ku isoko
Izafashwe zahise zimenywa kugira ngo zitaguma mu baturage ,bibutswa ububi bwazo

UMUSEKE.RW

Share This Article