Hatangiye umushinga ugamije kugabanya abana bata ishuri kubera ubukene

Abanyeshuri bahawe ibikoresho nkenerwa by'ishuri

Huye: Umuryango utegamiye kuri Leta wa Rosalie Foundation watangije umushinga ugamije gufasha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye kubona ibikoresho by’ishuri n’ibindi byangombwa bikenerwa mu myigire, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’abana bata ishuri cyangwa bahagarika amasomo kubera kubura ubushobozi.

Uyu mushinga witwa Back-to-School Support Project, watangijwe ku bufatanye n’Akarere ka Huye, watangiriye mu mashuri ane aherereye mu Mirenge ya Huye na Tumba, aho abanyeshuri 80 bahereye bafashwa kubona ibikoresho by’ishuri, imyambaro, inkweto, ibikapu, ibikoresho by’isuku n’amafunguro yo ku ishuri.

Uyu mushinga ugamije gukemura zimwe mu mbogamizi zituma abana bo mu miryango ifite ubushobozi buke badakomeza amashuri uko bikwiye, zirimo kubura ibikoresho by’ishuri, imyambaro, inkweto, amafaranga y’ishuri n’ibindi bibazo bishingiye ku bukene.

Abanyeshuri bafashijwe kubona amakayi, amakaramu, imyambaro y’ishuri, inkweto, ibikapu, ibikoresho by’isuku ndetse n’amafunguro yo ku ishuri.

Uyu mushinga kandi wafashije gushyiraho ibikoresho bikenewe mu byumba byagenewe abakobwa (Girls’ Rooms), kugira ngo bakomeze kwiga badahagaritswe n’ibibazo bijyanye n’isuku n’imibereho yabo.

Abanyeshuri bagiye kungukira kuri iyi gahunda bagaragaje ko kubura ibikoresho n’ibindi byangombwa by’ishuri byagiye bibagiraho ingaruka, bamwe bagasiba ishuri, abandi bagahagarika amasomo by’igihe gito kubera ibibazo by’ubushobozi bw’imiryango yabo.

Umwe muri bo wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3) muri GS Cyarwa, yavuze ko kuba abana na sekuru ugeze mu zabukuru bituma rimwe na rimwe ajya gushaka amafaranga aho kwiga, kugira ngo abone uko babaho.

Yagize ati: “Mbana na sogokuru ugeze mu zabukuru. Hari igihe nasibaga ishuri nkajya gushaka amafaranga ntwaza abantu imizigo no gushaka ibikoresho. Kubura ibikoresho by’ishuri no kutishyura amafaranga y’ishuri byagiraga ingaruka ku myigire yanjye. Ubu bufasha buzatuma nshobora kwibanda ku masomo.”

Undi wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1) muri GS Cyarwa, yavuze ko yagiye ahura n’ingorane zo kubura ibikoresho bihagije, bikagira ingaruka ku buryo yiga.

Ati: “Nari mfite inkweto imwe gusa kandi nkandikira amasomo atandukanye mu ikayi imwe. Ibi bikoresho ngiye kubona bizamfasha kwiga neza.”

Mugenzi wabo wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye (S2) muri GS Musange, yavuze ko ibibazo byo mu rugo no kubura ibikoresho by’ishuri byari byaramuteye guhagarika amasomo by’igihe gito, ndetse akegera no kuba yareka ishuri burundu.

Yagize ati: “Nari narahagaritswe ku ishuri, kandi nari ngiye kurireka kubera ibibazo byo mu rugo no kubura ibikoresho. Nakoreraga amasomo atatu mu ikayi imwe, ndetse rimwe na rimwe tukoherezwa mu rugo kubera ibibazo by’amafunguro yo ku ishuri. Ubu hari ubufasha bugiye kuboneka.”

Ubuhamwa bw’aba banyeshuri bugaragaza ko ubukene bwo mu miryango imwe n’imwe ari imbogamizi, mu zituma abana batiga neza, abandi bakajya basiba cyangwa bagahagarika amasomo kubera kubura ibyangombwa by’ibanze bikenerwa ku ishuri.

Binyuze muri uyu mushinga, Rosalie Foundation irateganya kugabanya izo nzitizi, kugira ngo abana bo mu miryango itishoboye babashe gukomeza amasomo yabo badahangayikishijwe no kubura ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikenerwa buri munsi.

Gufasha abana kubona amafunguro n’ibikoresho by’isuku na byo biri muri gahunda igamije kuborohereza kwiga neza.

Uwimana Josephine, watangije Rosalie Foundation

Uwimana Josephine, watangije Rosalie Foundation, wavukiye muri Cyarwa mu Karere ka Huye, yavuze ko uyu mushinga utangiranye n’abana 80, ariko ko gahunda ari ugukomeza gufasha abandi bana bafite ibibazo bisa n’ibyo.

Yagize ati: “Turatangirana n’abana 80, ariko tuzakomeza. Leta ntishobora gukora byose yonyine, natwe tugomba kugira uruhare. Iyo abana batize, bashobora kurangirira mu muhanda cyangwa bakishora mu biyobyabwenge. Tuzafasha buri mwana n’ababyeyi be kugira ngo buri mwana w’Umunyarwanda abashe kwiga. Umuntu wese ubuza umwana kwiga aba amuzitiriye ubuzima bwe bwose.”

Yashimangiye ko intego y’uyu muryango ari ugufatanya n’izindi nzego n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana baturuka mu miryango ifite ubushobozi buke batava mu ishuri kubera ibibazo by’ubukene.

Kagabo Joseph, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye, yavuze ko ikibazo cy’abana bata amashuri kigihari, nubwo kigenda kigabanuka kubera ubufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yagize ati: “Abana bata amashuri baracyahari, ariko umubare wabo uragenda ugabanuka bitewe n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa. Turasaba ababyeyi kurera neza abana babo no kubohereza ku ishuri. Abana na bo ndetse n’abayobozi bafite inshingano zo kugira uruhare mu gukemura iki kibazo.”

Yongeyeho ko ubufatanye bw’ababyeyi, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu gukumira ikibazo cy’abana bata ishuri, kuko kurwanya ubukene bubabuza kwiga bisaba uruhare rwa buri wese.

Rosalie Foundation ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta watangijwe muri Mata 2026, ufite icyicaro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Umushinga wo gufasha abanyeshuri ni wo wa mbere utangijwe n’uyu muryango, ukaba uteganya gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ugere no mu tundi turere tw’igihugu.

Uyu mushinga uje ari imwe mu ngamba zo gufasha abana bo mu miryango itishoboye kubona amahirwe yo gukomeza amashuri, aho kubura ibikoresho, imyambaro cyangwa amafunguro bitakomeza kuba impamvu zituma basiba cyangwa bahagarika amasomo.

Biteganyijwe ko gukomeza kwagura iyi gahunda no kongera umubare w’abanyeshuri bafashwa bizagira uruhare mu kugabanya inzitizi zishingiye ku bukene zibangamira uburenganzira bw’abana ku burezi, bityo bakabasha gukomeza kwiga no kwiteza imbere.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *