Padiri yishwe n’umusaraba

Padiri Patricio Alfredo Sanchezwo muri  Ecuador, yapfiriye ku ruhimbi asoma MISA .

Videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Padiri Patricio Alfredo Sanchezwo wasomaga Misa muri Guayaquil muri Ecuador,umusaraba wari umanitse hejuru y’uruhimbi, umanuka ukamugwa mu mutwe agahita yitura ku meza yasomeragaho Misa.

Abakristu bumvikanye bataka, biruka bajya gutabara padiri ariko birangira yitabye Imana.

Itangazo ryasohowe na Arikidiyosezi ye ryemeje iby’urupfu rwe rigira riti”Turabamenyesha ko Padiei Patricio Alfredo Sanchez dukunda wari padiri mukuru wa paruwasi yaragijwe Bikira Mariya Utabara ababaye yitabye Imana.”

Ikinyamakuru DMZ kivuga ko mbere yuko iyi nsanganya iba, Padiri yari yabanje kwigisha ku rupfu , avuga ko urupfu ari urwa bose kandi ko abantu igihe ni kigera bazapfa.

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *