WASAC yashyizeho ibihano bikakaye ku biba amazi

Abiba amazi n'abatinda kwishyura amazi bafatiwe ingamba

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group,  cyashyizeho ibihano bikakaye ku bantu biba amazi  ndetse inongera ikuguzi cyo kongera gusubizwa amazi ku muntu wayafungiwe.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze kuwa 26 Ukwakira 2026, kivuga ko inzu yo guturamo izafatwa yiba amazi, izacibwa amafaranga angana na miliyoni 1Frw. Ni mu gihe ahakorerwa imirimo yo kubaka inzu itageretse,ahororerwa amatungo cyangwa aho buhira imyaka, uzafatwa azcibwa amafaranga angana na miliyoni 3Frw .

Itangazo rya WASAC rinavuga ko ku muntu uzafatwa yiba amazi ku hantu hakorerwa imirimo yo kubaka inzu igeretse cyangwa izitageretse ariko ziri ahantu hamwe azacibwa angana na miliyoni 5Frw.

Ni mu gihe uruganda,inzu y’ubucuruzi,hoteli,icumbi,akabari,Resitora,ikinamba igaragaje,Piscine,ahakorerwa ibigo bya leta cyangwa iby’abikorera birimo amashuri,amavuriro n’ibindi bizafatwa byiba amazi nabyo bizacibwa angana na miliyoni 5Frw .

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group  kivuga ko ikiguzi cya serivisi yo gufungurirwa amazi ku bayafungiwe kubera kutishyura fagitire ku gihe,cyangwa izindi mpamvu ari ibihumbi 20 Frw.

WASAC ivuga ko izi mpinduka zizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 1 Ugushyingo 2026.

Iki kigo cyasabye abafatabugizi bacyo kwishyura fagitire z’amazi ku gihe.

Iti “Turakangurira abafatabugizi bacu kwishyura fagitire ku gihe no kwirinda ubujura bw’amazi kugira ngo birinde ibihano.”

Usibye kuba WASAC yashyizeho ibi bihano, yanavuze ko izahemba uzatanga amakuru ku muntu wiba amazi aho igihembo kiri hagati y’amafanga ibihumbi 50Frw kugeza ku bihumbi 100Frw.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *