Rutahizamu w’Umwongereza, Harry Kane yegukanye umupira wa Zahabu [Ballon d’Or] wa 2026 uhabwa umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku Isi. Yahigitse abarimo Kylian Mbappé na Lamine Yamal.
Uyu muhango wo gutanga iki gihembo, wabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2026, ubera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.
Witabiriwe n’abakinnyi barimo Kylian Mbappé, Lamine Yamal, Michael Olise, Ousmane Dembélé, n’abandi bari ku rutonde rw’abahataniraga iki gihe gihabwa uwahize abandi ku Isi muri ruhago.
Harry Kane ukinira Bayern Munich, ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2026. Ni nyuma y’uko mu mwaka w’imikino 2025-26 atsinze ibitego 73, akegukana kandi igihembo cya Gerd Müller gihabwa uwatsinze ibitego byinshi ku Isi.
Igihugu cy’u Bwongereza cyaherukaga kugira umukinnyi wegukanye Ballon d’Or mu 2001 ubwo yegukanwaga na Michael Owen.
Kylian Mbappé wahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo, yaje ku mwanya wa kabiri mu gihe Lamine Yamal yaje ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’abagore, Alexia Putellas ukinira FC Barcelone Femeníne ni we wegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2026, nyuma yo guhigika abandi bakinnyi bari bahataniye ihembo gihabwa umukinnyi w’umugore wahize abandi mu mupira w’amaguru ku Isi.
Ni inshuro ya gatatu Uyu Munya-Espagne ni inshuro ya gatatu yegukanye iki gihembo nyuma yo kugitwara mu 2021 na 2022.
Unai Simon ni we wahembwe nk’umunyezamu wahize abandi ku Isi mu gihe Lamine Yamal yabaye umukinnyi muto mwiza mu cyiciro cy’abagabo, Vicky Lopez ni we wahize abandi mu bitwaye neza mu bagore mu cyiciro cy’abato.
Cata Coll ni we wabaye umunyezamu mwiza mu cyiciro cy’abagore mu gihe Pere Romeu yabaye umutoza mwiza muri iki cyiciro, FC Barcelone y’abagore, ihembwa nk’ikipe nziza yahize abandi mu cyiciro cy’abagore.
Muri iki cyiciro kandi, Charlyn Corral ni we wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi. Umutoza wahize abandi mu bagabo, yabaye Luis de la Fuente utoza ikipe y’Igihugu ya Espagne.






UMUSEKE.RW

