Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashinje yeruye ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafite umugambi wo kongera gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na CTGL (ConspiracyTracker Great Lakes), cyakozwe na Dr. BojanaCoulibalyn’umunyamakuru Teddy Mazina,Kabila yavuze ko kuri ubu FDLR ivuna umuhehaikongezwa undi n’ubutegetsibwa Tshisekedi.
Yanenze cyane imikorere ya gisirikare y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko bukomeje intambara budafite ubushake n’ubushobozi byo kuyitsinda.
Uyu wahoze ari umukuru w’Igihugu wahindutse umukuru w’inyeshyamba yanashinje ubutegetsi kutubahiriza amasezerano y’agahenge yumvikanyweho i Doha no gukorana n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Kabila yavuze ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC kidashobora gusobanuka hadasuzumwe amateka y’akarere, cyane cyane ibyabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati “Mu 1994 habaye Jenoside, maze bamwe mu bayigizemo uruhare bahungira muri Congo, abandi muri Tanzania, bari kumwe n’abandi baturage bahungaga. Abo bagize uruhare muri Jenoside bazanye n’iyo ngengabitekerezo.”
Yavuze ko hashize imyaka 32 ariko iyo ngengabitekerezo ikigaragara mu karere, ko ubutegetsi bwe bwari bwarafashe icyemezo cyo kuyirwanya, harimo no gukoresha ingufu za gisirikare.
Kabila yasobanuye ko guhera mu 2006, RDC yakoranye n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kurwanya FDLR, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro, nubwo yemera ko izo gahunda zitari zarageze ku musaruro 100%.
Yavuze ko izo ntambwe zasubiye inyuma nyuma y’uko avuye ku butegetsi mu 2019, ashinja ubutegetsi bwamusimbuye gufasha imitwe bwagombaga kurwanya.
Ati “Icyabaye ubu ni uko iyo mitwe, harimo na FDLR, ihabwa ubushobozi ku mugaragaro, igahabwa intwaro ku mugaragaro, ndetse ikinjizwa ku mugaragaro mu gisirikare no mu zindi nzego z’umutekano.”
Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu 2026 yagaragaje ko ingabo za RDC zikorana na FDLR.
Kabila yavuze ko ikibazo cya FDLR kigomba gukemurwa na RDC ubwayo, aho kugihindura ikibazo cy’u Rwanda gusa.
Ati “Niba ikibazo cya FDLR kiri muri Congo, Congo igomba kubaka ubushobozi bwo kugikemura. Uburyo bwose bwakoreshwa, Congo igomba kugira ubwo bushobozi.”
Yakomeje avuga ko igikomeye atari ukurwanya abarwanyi b’uyu mutwe gusa, ahubwo ari no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo idakomeza gukwirakwira no gukoreshwa mu gushaka abayoboke bashya.
Ati “Ntabwo ari imbunda gusa ugomba gukoresha. Ugomba no kuganira, kwigisha, kugira ngo udaha abantu bafite iyo ngengabitekerezo umwanya n’uburyo bwo gukomeza gushaka abayoboke.”
Kabila, uherutse gufata ubuyobozi bw’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), yanenze kandi uburyo u Rwanda rukoreshwa muri politiki ya RDC, aho avuga ko gutuka u Rwanda, byahindutse nk’umurongo wa politiki w’ubutegetsi bwa Kinshasa.

UMUSEKE.RW
