MINCOM yatanze icyizere ku ifungurwa ry’inganda zakoraga inzoga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe , yatangaje ko hamaze kunozwa amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe , yatangaje ko hamaze kunozwa amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bikorerwa imbere mu gihugu, ubu akaba ategereje kwemezwa burundu, mu rwego rwo kwirinda amakosa yakozwe mbere ubwo inganda nk’izo zemererwaga gukora zikenga ibyagize ingaruka ku buzima bw’abaturage. Ibintu bishobora gutuma zimwe mu nganda zari zarahagaritswe zongera gukora.

Yabitangaje ku wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo yasubizaga mu magambo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ku bibazo byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu gihugu bijyanye no gutunganya umusaruro wa bimwe mu bihingwa no kuwubonera isoko.

Abadepite babwiye Minisitiri ko mu ngendo bagiriye mu Gihugu hose basanze hari ibiribwa by’umwihariko ibitoki byengwamo inzoga byabuze isoko nyuma y’uko muri Kanama 2026 hafunzwe inganda zakoraga ibinyobwa birimo inzoga zakorwaga mu bitoki.

Minisitiri Kajangwe yavuze ko Leta yabonye ko ari ngombwa kuvugurura amabwiriza agenga ikorwa ry’inzoga, cyane cyane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abazinywa no kuzamura ubuziranenge bw’ibinyobwa bikorerwa mu gihugu.

Yasobanuye ko hari inganda zari zarahinduye uburyo zikoresha mu gukora inzoga, ku buryo zagabanyije ikoreshwa ry’ibikomoka ku buhinzi kandi zigahindura n’imiterere y’ibinyobwa zakoraga.

Yagize ati “By’umwihariko, ku bijyanye n’izi nganda, amabwiriza agenga ubuziranenge bw’inzoga zikorerwa mu Rwanda ari kuvugururwa. Amabwiriza mashya yamaze gutunganywa, ubu ategereje kwemezwa ku mugaragaro.”

Yakomeje avuga ko iri vugurura rigamije gutuma abakora inzoga z’imbere mu gihugu bongera gukurikiza ibisabwa mu ikorwa ryazo.

Ati “Kuri izi nganda harimo kuvugururwa ibipimo by’ubuziranenge bw’inzoga zisembuye zikorerwa mu Rwanda kandi ayo mabwiriza akaba yararangiye hasigaye ko yemezwa. Ahanini ngaruke ku kuvuga ko uko izi nzoga zakorwaga kera hari harabayeho uburyo hadakoreshwa ibikomoka ku buhinzi cyane uko byagakwiye kuba bikoreshwa, twari twabonye ko byari byahinduye isura ndetse n’uko byakorwaga.”

Mu gihe hagitegerejwe ko ayo mabwiriza yemezwa, Minisitiri Kajangwe yavuze ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo hatezwe imbere ikorwa ry’umutobe w’ibitoki ndetse hashakwe n’ubundi buryo bwo gutunganya uwo musaruro.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *