Nyabyenda uvugwaho kunyereza amabuye arengeje miliyari 4Frw arakomeza gufungwa

Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw'amabuye butemewe

Muhanga: Nyabyenda uregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, arakomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko Nyabyenda Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 12/11/2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeza ko ubujurire bwa Nyabyenda Emmanuel nta shingiro bufite.

Rwemeje ko Nyabyenda Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu cyemezo RDP 00183/2026/TB Nyamabuye.

Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyabyenda Emmanuel yakucuye amabuye y’agaciro nta ruhushya afite, kuko Rugendabari Mining Company Ltd ahagarariye yambuwe ibyangombwa byo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakaba hashize imyaka ibiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Nyabyenda ashinjwa ibyaha 4 birimo: Icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, icyaha gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe nta ruhushya, icyaha cyo kwiba, n’icyaha cyo  kunyereza umusoro.

Abavoka bane bunganiraga Nyabyenda Emmanuel babwiye Urukiko ko mu gufata icyemezo kijuririrwa habayeho kwirengagiza amategeko nkana, aho bavuze ko Nyabyenda afatwa nk’umuntu ku giti cye(Personne Physique) ucukura amabuye y’agaciro, kandi we ahagarariye Kampani ya Rugendabari Mining(Personne Morale).

Bakavuga ko Ubushinjacyaha bwagombye gutandukanya Nyabyenda na Kampani ya Rugendabari Mining. Bakavuga ko Nyabyenda yagombye gukurikiranwa adafunze.

Nyabyenda Emmanuel yatawe muri yombi taliki ya 09/09/2026 afatiwe mu Mujyi wa Kigali yoherezwa kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Nyabyenda uregwa kwiba amabuye arengeje miliyari 4Frw arakomeza gufungwa by’agateganyo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *