Abiyandarika kuri TikTok n’abakora uburaya ku mbuga nkoranyambaga bahagurukiwe

Polisi yahagurukiye imyitwarire idahwitse y'urubyiruko

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye gukurikirana imyitwarire idahwitse ibera ahantu hahurira abantu benshi nko ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok ndetse b’abakora ibitaramo byo kwidagadura bizwi nka House Party.

Ibi Umuvugizi wa Polisi ,ACP Boniface Rutikanga, yabitangaje ubwo kuwa 6Kanama 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwerekanaga abantu 16 bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge barimo n’abari bafite inganda ikora inzoga z’ibyuma.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga,yavuze ko usibye guca  inzoga z’ibyuma, Polisi yanahagurukiye imyitwarire y’ubwomanzi irimo uburaya, n’ibindi byangiza  urubyiruko.

Ati”Ku kibazo cyo Kwiyandarika,ubwomanzi, uburara,ubusinzi,ubusambanyi,tuzahera no ku mbuga nkoranyambaga, Tiktok live. Turabikurikira,n’ababikora tuba tubabona.”

Akomeza ati “ Bantu bafite inzu bakodesha ngo barakoreramo ‘House Party’ hano mu mujyi wa Kigali, umuzamu uzaba wabaretse bakinjira,nyirinzu , bazabigenderamo.Ntabwo tuzemera abantu batwawe n’ubwomanzi, batwawe n’ikintu kitwa gutwika.Uwo mwanda ntabwo tuwushaka,iryo co ntabwo turishaka,iyo myifatire ntabwo ikenewe mu Rwanda.” 

ACP  Rutikanga avuga ko nka Polisi batazemera ko urubyiruko rwakwangirika babibona kandi hari icyo bakwiye gukora.

Ati”Abavuga ngo mu Rwanda ntiharyoshye, bazajye bajya aho bajya kubyina bambaye ubusa, babyinireyo.Ariko twe hano ntabwo dushobora kubyemera.Ntabwo twabona abantu bagenda bashira buhoro buhoro ,ejo tukazagira igihugu gifite abantu b’ibisenzegeri gusa.Ntabwo bizakunda.Uburenganzira bw’abantu bugira aho buhera n’aho bugarukira.”

Polisi ivuga ko n’abakora ibiganiro kuri Tiktoko batukana bitwaje ko ari ibyamamare, nabo batazihanganirwa.

Mu Rwanda, umuntu wese ukora igikorwa cyo kwiyandarika cyangwa gukora ibiterasoni  mu ruhame, ahanwa  n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho iyo ahamijwe n’icyo cyaha, ahabwa igifungo  kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu  ndetse n’ihazabu y’ibihumbi maganatanu (500,000 FRW) ariko kitarenze miliyoni imwe (1,000,000 FRW).

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *