Umwana w’imyaka 16 yishe arashe abantu bane barimo abanyeshuri batatu n’umwarimu umwe ku ishuri ribanza riherereye mu Mujyi wa Bend, muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we aza kwicwa n’umuturage wamukurikiye akamurasa.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki 15 Ukwakira 2026, ubwo uwo mwana yinjiraga ku gahato mu ishuri rya Silver Rail Elementary mu masaha ashyira saa mbiri z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, arasa ku nzugi zari zifunze kugira ngo azifungure.
Polisi yavuze ko uwo yarashe abana barimo ufite imyaka itanu, umunani na 11 na mwarimu wabo.
Hakomeretse kandi undi mwana w’imyaka irindwi n’umwarimu w’imyaka 54 bajyanwa ku bitaro ari indembe.
Polisi yatangaje ko umuturage wari hafi aho yumvise amasasu avugira mu kigo cy’ishuri, agakurikira uwari urimo kurasa, maze aramurasa arapfa.
Imibare itangazwa n’Ikigo cya ‘K-12 School Shooting Database’ igaragaza ko mu mwaka ushize habaye ibikorwa 235 by’iraswa mu mashuri yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika byahitanye abantu 140.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

