Browsing author

UMUSEKE

Uwitandukanyije na FLN yashinje u Burundi gukorana na yo

Karimunda Jean Damascene witandukanyije n’umutwe wa MRCD/ FLN, yavuze uburyo yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mutwe, anashinja leta y’u Burundi gukorana na wo. Mu kiganiro na RBA, yavuze mu mwaka wa 2018 ari bwo yagiye muri uyu mutwe, nyuma yo kumva arambiwe ubuzima bubi bwo mu mashyamba, ahitamo gutaha ngo afatanye n’Abanyarwanda kubaka igihugu. […]

RIB ifunze  uwigeze kuyobora Urwego rw’Iperereza muri RDF

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, nyuma y’igihe rumukoraho iperereza ku byaha byo guha amabwiriza abakozi be, bagakubita uwari waraye mu nzu ye. Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2016. Yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rw’Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, J2. The Newtimes ivuga ko Uwakubiswe yari […]

Rubavu: Imiryango 20 yabanaga mu makimbirane yasezeranye

Imiryango 20 yo mu murenge wa Kanzenze yabanaga mu makimbirane yasezeranye byemewe n’amategeko. Ubuyobozi butangaza ko ari igikorwa gikomeje kuko hari indi miryango 12 isigaye nayo izasezerana mu kwezi kwa Mutarama. Iyi miryango isezeranye nyuma y’uko yigishijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’inshuti z’umuryango nkuko bagafata icyemezo cyo gusezerana mu mategeko ndetse no guhagarika amakimbirane bagiranaga. Mvuguwera […]

Rubavu: Dasso yoroje abasenyewe na Sebeya

Abagize urwego rwunganira akarere mu mutekano DASSO bunganiye ubuyobozi bwA’karere ka Rubavu mu koroza imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza byo mu mwaka ushize, baboroza intama 20 ndetse n’inka eshanu. Abahawe aya matungo akaba ari abaturage bo mu mirenge ya Kanama na Nyundo bashegeshwe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya. Abaturage borojwe aya matungo bavuze ko bazayafata neza […]

Karongi: Mayor, Vice-Mayor, na Perezida wa Njyanama begujwe

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha, wari Perezida w’Inama Njyanama begujwe na Njyanama uyu munsi. Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Karongi yateranye, ifata imyanzuro yo kweguza abo bayobozi, bivugwa ko bazira imiyoborere mibi imaze iminsi ivugwa muri […]

IGITEKEREZO: Icyuho mu mikoranire y’ibigo by’itumanaho kiraha urwaho abatubuzi

Iyi nkuru ni IGITEKEREZO CY’UMUSOMYI WA UMUSEKE Ejobundi ubwo nari nzindukiye ku kazi nasanze mugenzi wanjye uvuka mu mahanga (Iburayi) amaze kwibwa kuri telefoni ye amafaranga kuri Mobile money. Yari amaze kuyibwa na numero yamubwiye ko iyayobeje, na we mu kutamenya ururimi yitabaza Google ngo amenye icyo uwo muntu ashaka kumubwira. Google translator (ihindura indimi) […]

Baltasar Ebang Engonga: Indorerwamo benshi bakwirebamo

IYI NKURU IKUBIYEMO IBITEKEREZO BWITE N’UBUHANGA MU GUSESENGURA BYA Padiri Sixte Hakizimana UMUSOMYI WA UMUSEKE, ARAKEBURA UMURYANGO ASHINGIYE KU NKURU Y’UMUGABOBaltasar Ebang Engonga WAMAMAYE BIKEKWA KO YASAMBANYIJE ABAGORE 400.   Iyi minsi yongeye kuduha igitaramo mu itangazamakuru. Bamwe baruhuka abandi babasimbura, uko ni ko isi y’ibibomborana ibambye. Baltasar Ebang Engonga, umukozi w’ikigo gikomeye mu gihugu […]

Congo yafunze umupaka wa ‘Grande Barrière’ uyihuza n’u Rwanda

Saa kumi n’ebyiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuwa 5 Ugushyingo 2024, ingabo n’abapolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari bamaze gufunga umupaka wa Grande Barrière uzwi nka La Corniche uhuza umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu. Bamwe mu banyarwanda bakorera ubushabitsi mu Mujyi wa Goma babwiye UMUSEKE ko batunguwe no kuhagera bagasanga […]

Umushinjacyaha arafunzwe akekwaho kwaka ruswa umuturage

Umushinjacyaha  witwa SEBWIZA VITAL wo ku rwego rw’ibanze rwa Gashari yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’ibihumbi 150Frw. Si uyu mushinjacyaha wenyine watawe muri yombi kuko yafatanywe ns Musabyimana Jackson wiyise  umukomisiyoneri wafashwe nk’umufatanyacyaha, kuko ni we wahuzaga usaba n’utanga ruswa. Aba […]

Maj Gen Alexis KAGAME yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda,yagize Maj.Gen Alexis Kagame, umugaba Mukuru w’Inkeragutabara  naho Maj Gen Andrew Kagame agirwa umuyobozi wa diviziyo ya mbere mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba. Maj.Gen Alexis Kagame yari aherutse kurangiza  inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint […]